Amakuru
Liverpool, Manchester City na Tottenham Hotspur mu nkundura yo kwegukana Semenyo
Warning: Undefined variable $post in /home/thedrum/public_html/wp-content/themes/the-league/amp-single.php on line 116
Warning: Attempt to read property "ID" on null in /home/thedrum/public_html/wp-content/themes/the-league/amp-single.php on line 116
Warning: Undefined variable $post in /home/thedrum/public_html/wp-content/themes/the-league/amp-single.php on line 117
Warning: Attempt to read property "ID" on null in /home/thedrum/public_html/wp-content/themes/the-league/amp-single.php on line 117
Antoine Semenyo wa Bournemouth akomeje kwifuzwa na menshi makipe akomeye muri Premier League ariko ayarimo Liverpool, Manchester City na Tottenham Hotspur niyo ayoboye ayandi mu gushaka kumusinyisha mu isoko ry’igura n’igurisha ryo muri Mutarama 2026.
Uyu musore w’imyaka 25 yasinye amasezerano mashya mu mpeshyi ashize, nyuma yo gushakwa na Spurs ndetse na Manchester United.
Gusa n’ubwo icyo gihe hari amakuru yavugaga ko yava kuri Vitality stadium, ntibyigeze bikunda, ndetse United ihitamo gusinyisha Bryan Mbeumo imuvanye muri Brentford naho Tottenham igura Mohammed Kudus.
Ibyo byatumye Semenyo yongera kwiyemeza kuguma muri Bournemouth, ayisinyira imyaka itanu kugeza mu 2030.
Intangiriro nziza muri uyu mwaka w’imikino zatangiye kongera gutera amakipe akomeye umwiryane ku isoko ry’uyu munya- Ghana.
Semenyo ari mu bamaze gutsinda ibitego byinshi muri Premier League kugeza ubu, aho arushwa na Erling Haaland ufite 11 na Igor Thiago ufite 8; Semenyo we amaze gutsinda 6.
Ibi biyongera ku bitego 11 yatsinze umwaka ushize bituma ahabwa agaciro gakomeye ku isoko ry’abakinnyi ryo mu mwaka utaha.
Hari amakuru yari yatangajwe n’itangazamakuru nka Team Talk avuga ko Semenyo nawe ubwe yaba yasabye kwigendera, ariko amakuru y’imbere muri Bournemouth avuga ko ibyo bitigeze bibaho ndetse ngo byanamubabaje cyane kubona biri kuvugwa.
INDI NKURU WASOMA : Shema Fabrice yahaye umukoro abarimo gukorera Licence B–CAF
Mu kiganiro yigeze kugirana na Sky Sports mu minsi ishize, Semenyo yavuze ko atajya aha umwanya amakuru amuvugwaho kuko ari menshi, bijyanye nuko adashaka kwishyiramo igitutu:
Icyo gihe yagize ati :“Ngerageza kuba mu gihe ndimo. Amakuru ndabayabona, ariko ngerageza kuguma nshyize umutima ku kazi. Nshimishijwe no gukina hano. Iyo ntatsinze, ayo makuru yose arashira, ni yo mpamvu ngerageza gukora ibishoboka byose.”
Yongeyeho ko yari afite impungenge mu mpeshyi ubwo bagenzi be benshi bagendaga, ariko akumva ko umutoza afite umugambi uhamye:
“Uko twasoje umwaka ushize byari byiza cyane. Nari nizeye ko dushobora gukomeza kubaka kuri ibyo, cyane ko n’abakinnyi twaguze babifite. Nshimishijwe n’uko nahisemo kuguma hano.”
Tottenham iri mu makipe akeneye undi rutahizamu ushobora gukina ku ruhande rw’ibumoso nyuma yaho Dejean Kuluseviski agiriye imvune, mu gihe Liverpool na Manchester City nabo bari gutekereza yazabafasha mu myaka iri imbere.
KWAMAMAZA: Niba utarafunguza konti muri Fortebet kandi ukaba wifuza gutega ku mukino itandukanye utavuye aho uri kandi ku bikubo utasanga ahandi mu Rwanda gana Fortebet; kwiyandikisha kanda hano winjire mu muryango mugari utagira uwo uheza hanyuma uhabwe ikaze ry’amafaranga 200 frw yo gukoresha ipari ya mbere, Kanda munsi 👇👇👇
https://www.fortebet.rw/?pref_device=desktop&utm_source=thedrum_rw&utm_medium=leaderboardHP&utm-C