Imikino
Basketball y’abagore : APR na REG zikomeje kwitwara neza
Warning: Undefined variable $post in /home/thedrum/public_html/wp-content/themes/the-league/amp-single.php on line 116
Warning: Attempt to read property "ID" on null in /home/thedrum/public_html/wp-content/themes/the-league/amp-single.php on line 116
Warning: Undefined variable $post in /home/thedrum/public_html/wp-content/themes/the-league/amp-single.php on line 117
Warning: Attempt to read property "ID" on null in /home/thedrum/public_html/wp-content/themes/the-league/amp-single.php on line 117
Amakipe abiri ahagarariye u Rwanda mu irushanwa rya Zone 5 muri Basketball y’abagore, APR WBBC na REG WBBC, akomeje kwitwara neza kuko yose yamaze kugera muri 1/2 cy’irangiza, nyuma yo kurangiza imikino y’amatsinda ari aya mbere.
Ku wa Gatatu habaye imikino isoza amatsinda, aho APR WBBC yatsinze Kenya Ports Authority (KPA) ku manota 81-71. Nubwo APR itorohewe n’umukino, by’umwihariko mu duce dutatu twa mbere twagiye dutsindirwa na KPA, yagaragaje imbaraga n’ubushake mu gace ka nyuma, ikuraho ikinyuranyo cyari cyagiye kibabera ingorabahizi.
APR yari imaze kugaragaza ko iri mu bihe byiza, kuko mu mikino yose ine y’amatsinda yayitsinze. Yaherukaga gutsinda Gladiators amanota 97-42, ikurikizaho Fox Divas iyitsinda 89-51, nyuma itsinda Stormers 70-50, mbere yo gusoza itsinda itsinze KPA.
INDI NKURU WASOMA :Norway yatindijwe n’u Butaliyani mu kubona itike y’igikombe cy’isi
Ku rundi ruhande, REG WBBC nayo ntiyigeze igira igihunga, kuko yazamutse ari nta mukino n’umwe itsinzwe. Yatangiye itsinda Don Bosco Lady Lioness 87-38, ikomereza kuri Zetech University iyitsinda 86-44, hanyuma itsinda Les Hippos 67-56, umukino wari ukomeye ariko ikabasha kuwukuramo intsinzi.
Mu mikino ya 1/2 iteganyijwe ku wa Gatanu tariki ya 14 Ugushyingo 2025, REG WBBC izahura na KPA, mu gihe APR WBBC izacakirana na Les Hippos. Ni imikino itegerejwe n’abakunzi ba Basketball mu Rwanda n’akarere ka Zone 5 muri rusange.
Amakipe atatu ya mbere muri iri rushanwa azahabwa itike yo kwitabira Africa Women’s Basketball League, izabera i Cairo mu Misiri kuva tariki ya 5 kugeza ku ya 15 Ukuboza 2025.
KWAMAMAZA: Niba utarafunguza konti muri Fortebet kandi ukaba wifuza gutega ku mukino itandukanye utavuye aho uri kandi ku bikubo utasanga ahandi mu Rwanda gana Fortebet; kwiyandikisha kanda hano winjire mu muryango mugari utagira uwo uheza hanyuma uhabwe ikaze ry’amafaranga 200 frw yo gukoresha ipari ya mbere, Kanda munsi 👇👇👇
https://www.fortebet.rw/?pref_device=desktop&utm_source=thedrum_rw&utm_medium=leaderboardHP&utm-C