Imikino
Premier League : Kubera iki uguhura kwa Slot na Pep ari ingenzi kurusha ?
Warning: Undefined variable $post in /home/thedrum/public_html/wp-content/themes/the-league/amp-single.php on line 116
Warning: Attempt to read property "ID" on null in /home/thedrum/public_html/wp-content/themes/the-league/amp-single.php on line 116
Warning: Undefined variable $post in /home/thedrum/public_html/wp-content/themes/the-league/amp-single.php on line 117
Warning: Attempt to read property "ID" on null in /home/thedrum/public_html/wp-content/themes/the-league/amp-single.php on line 117
Pep Guardiola, umutoza wa Manchester City, yavuze ko guhura na Liverpool ku mukino we wa 1,000 nk’umutoza ari “amahirwe adasanzwe”, nyuma y’imyaka myinshi aya makipe yombi ahangana ku rwego rwo hejuru muri shampiyona y’u Bwongereza.
Mu myaka umunani ishize, ibikombe bya Premier League byagiye hagati ya Manchester City na Liverpool, City ikabyegukana inshuro esheshatu, harimo n’agahigo kadasanzwe ko kwegukana ibikombe bine byikurikiranya.
Kuri iki Cyumweru, saa 18:30 ku isaha ya Kigali, aya makipe yongera guhura ku kibuga Etihad mu mukino ushobora kugaragaza uko urugendo rwo gushaka igikombe ruzagenda uyu mwaka.
Ariko uyu mukino uje mu bihe bitangaje. Arsenal, iyoboye urutonde kugeza ubu, yari ifite amahirwe yo kwagura ikinyuranyo kugera ku manota 9 imbere ya City, iyo itagwa mu mutego wa Sunderland ku wa Gatandatu .
Igitego cya Brian Brobbey ku munota wa 94 cyabateye isoni, bituma isiganwa risubira aho ritari ryitezwe.
Pep Guardiola yemeza ko umuvuduko w’Arsenal wamutunguye ariko atabuze kwizera ko igihe kizongera kubashyigikira.
Yagize ati :“Mu myaka ibiri cyangwa itatu ishize, Arsenal yubatse ikipe ikomeye. Ariko ubu ni kare cyane ngo tuvuge ko batwaye igikombe. Muri Premier League ibintu bihinduka mu kanya gato”.
Ku ruhande rwa Liverpool, umutoza Arne Slot ashimangira ko umukino ubafasha gupima aho bageze mu rugendo rwo gusubira ku rwego rwo hejuru.
Slot ati :“Gutsinda City ntibyoroshye, ariko twiteguye. Tugomba gusa gukomeza gutsinda imikino myinshi bishoboka,” .
Liverpool yagaruye imbaraga nyuma yo gutsinda Aston Villa na Real Madrid, ifashijwe cyane n’umunya-Hongiriya Dominik Szoboszlai, uri mu bari gukina neza kurusha abandi mu mikino iheruka.
INDI NKURU WASOMA : Umukinnyi w’Amavubi yamanitse urukweto ku myaka 29 gusa !
Kuri City, icyizere cyabo gishingiye kuri rutahizamu Erling Haaland, umaze gutsinda ibitego 27 muri uyu mwaka w’imikino. Ariko ikibazo gikomeye ni uko atarabasha gutsinda Liverpool mu mikino itanu yakinnye yikurikiranya mu marushanwa manini.
Ubu, impaka ni nyinshi: Ese Haaland azanyura ku bwugarizi bwa Virgil van Dijk? Cyangwa se Van Dijk azongera kugaragaza ubukombe bwe mu bwugarizi?
Abasesenguzi nka Stephen Warnock bavuga ko byose bizaterwa n’uko Liverpool izabasha guhagarika imipira iva muri ba rutahizamu nka Phil Foden cyangwa Rayan Cherki, kugira ngo Haaland adahabwa uburyo bwo gutera mu izamu.
Uretse ishyaka ry’amakipe yombi, uyu mukino uza no kuba umwanya wo kwibuka urugendo rwa Guardiola mu mupira w’amaguru – kuva muri Barcelona, Bayern Munich kugeza muri City. Kuri we, guhura na Liverpool muri uyu munsi w’amateka ni nk’ikirango cy’ubuzima bwe bwa gutoza.
Ati: “Mu mupira, buri gihe haba ibihe byiza n’ibibi, ariko guhura na Liverpool muri uyu mukino byerekana ko amateka yacu ari amwe. Ni nk’uko ikirere cyabiteganyije.”
Ku Cyumweru, isi yose iraba yitegereje Etihad Stadium. Nta gishidikanywaho — uyu ni wo mukino ushobora gusobanura neza aho igikombe cya Premier League kizerekeza uyu mwaka.
KWAMAMAZA: Niba utarafunguza konti muri Fortebet kandi ukaba wifuza gutega ku mukino itandukanye utavuye aho uri kandi ku bikubo utasanga ahandi mu Rwanda gana Fortebet; kwiyandikisha kanda hano winjire mu muryango mugari utagira uwo uheza hanyuma uhabwe ikaze ry’amafaranga 200 frw yo gukoresha ipari ya mbere, Kanda munsi 👇👇👇
https://www.fortebet.rw/?pref_device=desktop&utm_source=thedrum_rw&utm_medium=leaderboardHP&utm_