Amakuru
Komite y’Igihugu y’Imikino y’Abafite Ubumuga yabonye umuyobozi
Warning: Undefined variable $post in /home/thedrum/public_html/wp-content/themes/the-league/amp-single.php on line 116
Warning: Attempt to read property "ID" on null in /home/thedrum/public_html/wp-content/themes/the-league/amp-single.php on line 116
Warning: Undefined variable $post in /home/thedrum/public_html/wp-content/themes/the-league/amp-single.php on line 117
Warning: Attempt to read property "ID" on null in /home/thedrum/public_html/wp-content/themes/the-league/amp-single.php on line 117
Ku wa Gatandatu, tariki ya 8 Ugushyingo 2025, Bizimana Dominique yongeye gutorerwa kuyobora Komite y’Igihugu y’Imikino y’Abafite Ubumuga mu Rwanda (NPC Rwanda), asubira ku buyobozi yaherukagaho mu mwaka wa 2012.
Ni amatora yabereye muri Classic Hotel, mu Mujyi wa Kigali, yitabirwa n’abanyamuryango b’iri shyirahamwe.Mu matora yari arimo impaka n’amatsiko menshi, Bizimana yegukanye intsinzi n’amajwi 21, mu gihe Sekarema Jean Paul bari bahanganye yagize amajwi 19.
Uyu mugabo, uzwi cyane mu guteza imbere siporo y’abafite ubumuga kuva mu ntangiriro zayo, ni we wabaye Perezida wa mbere wa NPC Rwanda kuva ishingwa mu 2001 kugeza mu 2012.
Mu gihe cy’imyaka 11 yamaze ayiyobora mbere, Bizimana yubatse urufatiro rukomeye rwa siporo y’abafite ubumuga mu gihugu, arushaho kuyihuza n’iy’isi yose.
Yashyize imbaraga mu guha amahirwe angana abakinnyi bafite ubumuga, no gutuma u Rwanda rugaragara mu marushanwa mpuzamahanga atandukanye.
Nyuma yo gutorwa, Bizimana yagize ati: “Ni ishema rikomeye kongera kugirirwa icyizere. Tugiye gukorera mu mucyo, twibanda ku guteza imbere impano z’abafite ubumuga no gukorana n’inzego zose zifite aho zihuriye n’iyi gahunda.”
Yongeyeho ko azaharanira gusigasira ubufatanye hagati ya leta, abikorera n’imiryango itegamiye kuri leta, kugira ngo siporo y’abafite ubumuga irusheho gutera imbere.
INDI NKURU WASOMA : Premier League : Kubera iki uguhura kwa Slot na Pep ari ingenzi kurusha ?
Mu matora yabaye, hatowe n’abandi bayobozi bazafatanya na we muri manda y’imyaka ine. Kanyange Espérance yabaye Visi Perezida wa Mbere ushinzwe Amarushanwa, naho Uwitonze Hesron yatorewe kuba Visi Perezida wa Kabiri ushinzwe Iyamamazabikorwa n’Itumanaho.
Nzeyimana Célestin yagizwe Umunyamabanga Mukuru, inshingano yari yarakoze hagati ya 2001 na 2012, mu gihe Iriza Dinah yabaye Umubitsi.Komite Ngenzuzi igizwe na Cyamenyerwa Solange, Ingabire Marthe na Munyaneza Gratien, naho Abajyanama ni Nkurayija Jean Pierre, Twizerimana David na Byukusenge Elise.
Komite Nkemurampaka igizwe na Uwiteka Solange na Ngendandumwe Augustin, mu gihe Mukanganizi Marie Claire ahagarariye abagore, naho abakinnyi bahagarariwe na Ndahiro Jean Claude.
Aya matora yari amaze igihe ategerejwe kuko Komite yari iyobowe na Murema Jean Baptiste yarangije manda yayo ku wa 28 Kamena 2025.
Abanyamuryango bavuze ko basubijeho Bizimana kubera ubunararibonye n’umurava agaragaza mu guteza imbere siporo y’abafite ubumuga, kandi bizera ko azasubiza iri shyirahamwe ku murongo wo gutsindira ishema u Rwanda mu marushanwa mpuzamahanga.
KWAMAMAZA: Niba utarafunguza konti muri Fortebet kandi ukaba wifuza gutega ku mukino itandukanye utavuye aho uri kandi ku bikubo utasanga ahandi mu Rwanda gana Fortebet; kwiyandikisha kanda hano winjire mu muryango mugari utagira uwo uheza hanyuma uhabwe ikaze ry’amafaranga 200 frw yo gukoresha ipari ya mbere, Kanda munsi 👇👇👇
https://www.fortebet.rw/?pref_device=desktop&utm_source=thedrum_rw&utm_medium=leaderboardHP&utm_