Warning: Undefined variable $post in /home/thedrum/public_html/wp-content/themes/the-league/amp-single.php on line 12

Warning: Attempt to read property "ID" on null in /home/thedrum/public_html/wp-content/themes/the-league/amp-single.php on line 12
Amagare : U Rwanda rurimbanije imyiteguro ya shampiyona nyafurika - The Drum
/home/thedrum/public_html/wp-content/themes/the-league/amp-single.php on line 77
https://thedrum.rw/gutsygon/2025/10/g4bvqskwsaa2mrz-086da-1000x600.jpg" width="36" height="36">

Imikino

Amagare : U Rwanda rurimbanije imyiteguro ya shampiyona nyafurika

Published on


Warning: Undefined variable $post in /home/thedrum/public_html/wp-content/themes/the-league/amp-single.php on line 116

Warning: Attempt to read property "ID" on null in /home/thedrum/public_html/wp-content/themes/the-league/amp-single.php on line 116

Warning: Undefined variable $post in /home/thedrum/public_html/wp-content/themes/the-league/amp-single.php on line 117

Warning: Attempt to read property "ID" on null in /home/thedrum/public_html/wp-content/themes/the-league/amp-single.php on line 117

Ikipe y’Igihugu y’Umukino w’Amagare, Team Rwanda, igizwe n’abakinnyi 26 barimo abahungu n’abakobwa baturutse mu byiciro byose, yatangiye umwiherero wo kwitegura Shampiyona Nyafurika izabera i Mombasa, muri Kenya, kuva ku wa 19 kugeza ku wa 23 Ugushyingo 2025.

Guhera ku wa Gatatu, tariki ya 29 Ukwakira 2025, aba bakinnyi batangiye imyitozo mu Kigo cy’Iterambere ry’Umukino w’Amagare cya Africa Rising Cycling Center giherereye i Musanze. Aho ni ho hateganyirijwe ibikorwa byose by’imyiteguro, birimo gupima imbaraga z’abakinnyi, kugenzura ibikoresho no kunoza uburyo bwo gukinira mu makipe.

Mu bakinnyi 26 bahamagawe, abagaragara mu cyiciro cy’abagabo bakuru ni c, Masengesho Vainqueur, Nsengiyumva Shemu, Nkundabera Eric, Manizabayo Eric, Muhoza Eric, Byukusenge Patrick na Ngendahayo Jérémie.

Aba bose bazwi nk’abakinnyi bafite ubunararibonye mu marushanwa mpuzamahanga, ndetse benshi muri bo bakinnye Shampiyona y’Isi iherutse kubera i Kigali.

Mu cyiciro cy’abatarengeje imyaka 23, hahamagawe Niyonkuru Samuel, Tuyizere Étienne, Ruhumuriza Aimé na Ufitimana Shadrack. Ku ruhande rw’ingimbi, hari Ntirenganya Moïse, Nkurikiyinka Jackson, Byusa Pacifique na Ishimwe Brian.

Naho ku ruhande rw’abagore, abakinnyi bakuru bahamagawe ni Nirere Xaverine, Nzayisenga Valentine, Ingabire Diane na Irakoze Neza Violette. Abakobwa batarengeje imyaka 23 barimo Mwamikazi Jazilla, Ntakirutimana Martha, Nyirarukundo Claudette na Iragena Charlotte, mu gihe abangavu ari Masengesho Yvonne na Uwiringiyimana Liliane.

Umutoza Mukuru wa Team Rwanda, Bageni Samuel, yavuze ko intego ari ukongera kuzamura urwego rw’abakinnyi kugira ngo u Rwanda ruzitware neza muri Kenya.

INDI NKURU WASOMA : RPL – Rutahizamu wa Rayon Sports arangamiye guhigika bagenzi be 

 Yabwiye Ikinyamakuru Igihe ati:“Dufite impano nyinshi kandi dushaka kubyaza umusaruro ubunararibonye abakinnyi bakuye mu marushanwa y’Isi. Ubu turi gukora ku bijyanye n’imbaraga, kugira ngo tuzagaragaze isura nshya y’amagare y’u Rwanda.”

Biteganyijwe ko nyuma y’icyumweru cya mbere cy’imyiteguro hazatoranywamo urutonde rwa nyuma rw’abakinnyi bazahagararira igihugu.

Mu mwaka ushize, ubwo Shampiyona Nyafurika yaberaga i Eldoret muri Eriteria, Team Rwanda yasoreje ku mwanya wa kane mu bihugu 22 byayitabiriye, yegukanye imidali ine irimo umwe wa Zahabu, umwe wa Feza n’ibiri y’Umuringa.

KWAMAMAZA: Niba utarafunguza konti muri Fortebet kandi ukaba wifuza gutega ku mukino itandukanye utavuye aho uri kandi ku bikubo utasanga ahandi mu Rwanda gana Fortebet; kwiyandikisha kanda hano winjire mu muryango mugari utagira uwo uheza hanyuma uhabwe ikaze ry’amafaranga 200 frw yo gukoresha ipari ya mbere, Kanda munsi 👇👇👇

https://www.fortebet.rw/?pref_device=desktop&utm_source=thedrum_rw&utm_medium=leaderboardHP&utm_

Comments

Popular Posts