Warning: Undefined variable $post in /home/thedrum/public_html/wp-content/themes/the-league/amp-single.php on line 12

Warning: Attempt to read property "ID" on null in /home/thedrum/public_html/wp-content/themes/the-league/amp-single.php on line 12
AMAFOTO- Saudi Arabia igiye kubaka sitade yo mu bicu - The Drum
/home/thedrum/public_html/wp-content/themes/the-league/amp-single.php on line 77
https://thedrum.rw/gutsygon/2025/10/newspress-collage-g9amtd1a0-1761656630463.webp" width="36" height="36">

Amakuru

AMAFOTO- Saudi Arabia igiye kubaka sitade yo mu bicu  

Published on


Warning: Undefined variable $post in /home/thedrum/public_html/wp-content/themes/the-league/amp-single.php on line 116

Warning: Attempt to read property "ID" on null in /home/thedrum/public_html/wp-content/themes/the-league/amp-single.php on line 116

Warning: Undefined variable $post in /home/thedrum/public_html/wp-content/themes/the-league/amp-single.php on line 117

Warning: Attempt to read property "ID" on null in /home/thedrum/public_html/wp-content/themes/the-league/amp-single.php on line 117

Igihugu cya Saudi Arabia kiri kwitegura kubaka stade idasanzwe izaba iri mu kirere, yamaze guhabwa izina rya NEOM Stadium.

Iyo stade izaba iri hejuru cyane y’ubutaka nkuko amashusho mashya yakozwe hifashishijwe ubwenge buhangano akomeje gukwirakirwa cyane ku mbuga nkoranyambaga abyerekana.

Nk’uko ayo mashusho abigaragaza, stade izaba yubatse hejuru y’indi nyubako ndende (skyscraper), ifite ubushobozi bwo kwakira abantu 46,000 ; iyi iri ku burebure bwa metero 350 uvuye ku butaka.

Ubu burebure  bw’iyi etaje izaba yubatsweho iyi sitade burushaho metero 40 z’uburebure inyubako ndende cyane mu Bwongereza yitwa ‘The Shard’.

Iyi gahunda ya stade y’ikirere ni imwe mu mishinga myinshi ya stade za kijyambere Saudi Arabia yateguye gushyira mu bikorwa mbere yo kwakira Igikombe cy’Isi cya 2034.

Mu mwaka ushize, igihugu cyatangaje imishinga 15 y’izi stade, harimo n’iki gitekerezo cya NEOM Stadium, cyari giteganyijwe kubakwa hejuru y’umujyi uzwi nka NEOM ‘The Line’ – umujyi wose bitekerezwa ko uzaba ukubiye mu nyubako ndende imwe gusa.

Nubwo ubushobozi n’uburebure bw’iyo stade bwasigaye ari kimwe mu bikurura amatsiko ya rubanda, amashusho mashya agaragara ku mbuga nkoranyambaga yerekana ko iyi stade izaba iri hejuru y’inyubako isanzwe aho kuba hejuru y’umujyi wa The Line.

INDI NKURU WASOMA : Saudi Arabia igiye kubaka sitade yo mu bicu  

Igikorwa cyo kubaka cyari gutangira mu mwaka wa 2027, kikarangira mu 2032, ku buryo izaba yiteguye kwakira imikino mu 2034.

Mu zindi stade ziteganyijwe, harimo iyitwa King Salman Stadium, izaba ari nini cyane ifite ubushobozi bwo kwakira abantu 92,000, izaba kandi ari yo izakira umukino ufungura irushanwa w’ikipe y’igihugu ya Saudi Arabia.

Hari n’izindi stade zifite imyubakire idasanzwe, zimwe zikerekana imiterere y’amabuye y’umusozi, izindi zubakwa ku nkengero z’imisozi ; byose byerekana uburyo Saudi Arabia ishaka guhanga udushya no kuzamura isura y’imikino y’umupira w’amaguru ku rwego rw’isi, itegura ikintu kidasanzwe mu mateka ya stade ku isi.

KWAMAMAZA: Niba utarafunguza konti muri Fortebet kandi ukaba wifuza gutega ku mukino itandukanye utavuye aho uri kandi ku bikubo utasanga ahandi mu Rwanda gana Fortebet; kwiyandikisha kanda hano winjire mu muryango mugari utagira uwo uheza hanyuma uhabwe ikaze ry’amafaranga 200 frw yo gukoresha ipari ya mbere, Kanda munsi 👇👇👇

https://www.fortebet.rw/?pref_device=desktop&utm_source=thedrum_rw&utm_medium=leaderboardHP&utm_

 

Comments

Popular Posts