Amakuru
Hansi Flick ntago yifuza ko abazukuru be bazabona ibyo yakoze !
Warning: Undefined variable $post in /home/thedrum/public_html/wp-content/themes/the-league/amp-single.php on line 116
Warning: Attempt to read property "ID" on null in /home/thedrum/public_html/wp-content/themes/the-league/amp-single.php on line 116
Warning: Undefined variable $post in /home/thedrum/public_html/wp-content/themes/the-league/amp-single.php on line 117
Warning: Attempt to read property "ID" on null in /home/thedrum/public_html/wp-content/themes/the-league/amp-single.php on line 117
Ku wa Gatandatu ushize, umutoza wa FC Barcelona, Hansi Flick, yerekanye amarangamutima adasanzwe ubwo ikipe ye yakinaga na Girona, ibintu byatumye yerekwa ikarita itukura.
Uyu mutoza w’imyaka 60 yavuze ko atishimiye uko yitwaye kandi ko atifuza ko abazukuru be bazabona iyo sura mbi ye.
Mu mukino warangiranye intsinzi ya Barcelona, Flick yabanje guhabwa ikarita y’umuhondo nyuma yo gukomera amashyi yuje uburyarya umusifuzi wa kane , ubwo yerekanaga iminota ine y’inyongera. Icyo gihe impande zombi zari zikinganya, kandi Barcelona imaze gupfusha ubusa amahirwe menshi.
Byaje kurangira Ronald Araujo atsindiye Barcelona igitego cy’intsinzi cyatsinzwe mu minota ya nyuma, bituma Flick acyishimira cyane ndetse akora igikorwa cyafashwe nk’igitutsi—bituma ahabwa ikarita ya kabiri y’umuhondo ihita imuhindukamo itukura.
Mu kiganiro n’abanyamakuru mbere y’uko bahura na Olympiacos mu mikino ya Champions League kuri uyu wa Kabiri, Flick yavuze ko atifuza ko abazukuru be babona ayo mashusho.
Ati: “Simbikunda na gato kubona uko nitwaye kuri televiziyo. Sinshaka ko n’abazukuru banjye babibona. Biransaba guhindura imyitwarire.”
INDI NKURU WASOMA : Pyramids FC na Kalala Mayele bashobora kugaruka i Kigali
Uyu mutoza watangiye gutoza Barcelona muri Gicurasi 2024, yemeje ko uburyo akunda ikipe n’abafana bayo ari byo byamuteye kwitwara bityo.
Yagize ati: “Barcelona yarampinduye cyane. Igihe nari ndi muri Bayern Munich, twatsinze Barcelona ibitego umunani, ariko sinigeze nerekana amarangamutima. Ubu ni ibintu bitandukanye.”
Flick azasiba umukio ukomeye cyane wa El Clasico kuri iki Cyumweru, ubwo Barcelona izaba ihanganye na Real Madrid kuri Santiago Bernabéu, kubera iyi karita itukura. Gusa, ikipe ya Barcelona yamaze gutanga ubujurire.
Perezida wa Barca, Joan Laporta, nawe yatangaje ko hari “ukuboko kwera” kwihishe inyuma y’imisifurire ya Jesus Gil Manzano, agaragaza ko hari ukwirengagiza gukabije gushobora kuba gufitiye Real Madrid akamaro.
KWAMAMAZA: Niba utarafunguza konti muri Fortebet kandi ukaba wifuza gutega ku mukino itandukanye utavuye aho uri kandi ku bikubo utasanga ahandi mu Rwanda gana Fortebet; kwiyandikisha kanda hano winjire mu muryango mugari utagira uwo uheza hanyuma uhabwe ikaze ry’amafaranga 200 frw yo gukoresha ipari rya mbere, Kanda munsi 👇👇👇