Imikino
Liverpool vs Man United : Amateka ,amakuru ahari ,abashora kubanzamo na Predictions
Warning: Undefined variable $post in /home/thedrum/public_html/wp-content/themes/the-league/amp-single.php on line 116
Warning: Attempt to read property "ID" on null in /home/thedrum/public_html/wp-content/themes/the-league/amp-single.php on line 116
Warning: Undefined variable $post in /home/thedrum/public_html/wp-content/themes/the-league/amp-single.php on line 117
Warning: Attempt to read property "ID" on null in /home/thedrum/public_html/wp-content/themes/the-league/amp-single.php on line 117
Kuri iki cyumweru tariki ya 19 Ukwakira 2025, ku isaha ya saa kumi n’imwe z’umugoroba, sitade ya Anfield irakira umukino utegerejwe na benshi mu bakunzi b’umupira w’amaguru ku isi – Liverpool yakira Manchester United mu mukino w’ishiraniro w’umunsi wa munani wa Premier League.
Ni umukino w’umwihariko mu mateka ya ruhago y’u Bwongereza, kuko aya makipe yombi – Liverpool na Manchester United – niyo amaze kwegukana ibikombe bya shampiyona inshuro nyinshi kurusha andi yose ayibarizwamo kuri ubu ,aho buri imwe yabikoze inshuro 20. Ariko noneho, ibihe biratandukanye cyane hagati y’impande zombi.
Liverpool: igikombe cyarabonetse ariko imihigo iracyakomeje
Liverpool yakoze ishoramari rikomeye mu mpeshyi– aho arenga miliyoni £250 zatanzwe kuri Isak na Wirtz, ariko nta n’umwe uratsinda igitego muri shampiyona. Ibi byatumye Slot avuga ko “ibisubizo biba mu kibuga, kandi ko gutsindwa imikino itatu bikwiye guhagurutsa buri wese.” Nkuko yabitangarije mu kiganiro n’itangazamakuru cya mbere y’umukino.
Manchester United: Icyizere kirahari, ariko umusaruro uracyari hasi
Ruben Amorim, utoza Manchester United, ari mu mwaka we wa mbere wuzuye ku ntebe y’ubutoza kuri Old Trafford. Nubwo umuherwe w’iyi kipe ufite mu biganza ibijyanye na siporo, Sir Jim Ratcliffe yamwemereye igihe cyo kubaka ikipe, ibyifuzo by’abafana byo gutsinda bikomeje kumutera igitutu gikomeye. Amorim yatsinze imikino 10 gusa muri 34 amaze gutoza muri Premier League.
Ku rutonde rwa shampiyona, United iri ku mwanya wa 10, aho irushwa amanota 5 na Liverpool. Bakeneye gutsinda uyu mukino byanze bikunze kugira ngo basubize icyizere abakunzi babo no kugaragaza ko hari icyerekezo gifatika.
Intego z’umukino ku mpande zombi
Liverpool
Liverpool irasabwa guhagarika urukurikirane rw’imikino itatu yatsinzwe, nyuma yo gutsindwa na Crystal Palace (2-1), Galatasaray (1-0) na Chelsea (2-1), aho yagiye yinjizwa igitego cy’intsinzi mu minota ya nyuma y’umukino. Mu mukino wabo wa nyuma mbere y’ikiruhuko mpuzamahanga, Chelsea yatsinze Liverpool biturutse ku gitego cya Estevão Willian ku munota wa 95, mu gihe Victor Osimhen yatsinze igitego rukumbi cya Galatasaray ku munota wa 87, naho igitego cya mbere cya Crystal Palace cyatsinzwe na Eddie Nketiah ku munota wa 97 cyatumye Liverpool ihura n’itsindwa rya mbere muri Premier League uyu mwaka.
Manchester United
Manchester United yo izaza ishaka gutsinda imikino ibiri ikurikiranye nyuma y’uko yatsinze Sunderland ibitego 2-0 mbere y’ikiruhuko. Umukinnyi mushya Benjamin Šeško uri mu buryo bwiza bwo gutsinda, yatsinze mu mikino ibiri iheruka, kandi azaba yifuza kongera gutsinda muri Anfield aho bitoroshye gukina.
Kubera kudahozaho kwabo (ubwo ndavuga kugira intsinzi eshatu, kunganya kumwe no gutsindwa inshuro eshatu mu mikino irindwi ya shampiyona), Manchester United iri ku mwanya wa 10 muri Premier League, ifite amanota atanu inyuma ya Liverpool .
Anfield yabaye ahantu hagoranye kuri Manchester United mu myaka ishize, ariko n’ubwo bimeze bityo, ingendo ebyiri ziheruka bahakoreye zararangiye banganyije, harimo n’umukino wa nyuma bahakinnye muri Mutarama warangiye ari 2-2.
Abakinnyi badahari n’abashidikanywaho
Liverpool izakina idafite umuzamu wayo wa mbere ,Alisson Becker wagize imvune, ariko Gravenberch ni muzima nyuma yo gukomereka ari mu ikipe y’igihugu y’u Buholandi. Ku ruhande rwa United, Lisandro Martinez na Noussair Mazraoui ntibaza kuboneka.
Ese amateka ahura n’ukuri k’uyu munsi?Reka tuyarebe:
Ni inshuro ya 218 aya makipe ahura. United imaze gutsinda inshuro 83, Liverpool itsinda 72, United iheruka gutsindira Liverpool muri Anfield mu 2016, ariko reka dutegereza turebe niba koko ku nshuro ya 100 ibi bigugu bihurira kuri iki kibuga, ibintu bishobora guhinduka.
INDI NKURU WASOMA : Yanga SC yirukanye umutoza nyuma yo gutsindwa inshuro imwe gusa !
Abashobora kubanzamo ku mpande zombi
Liverpool ;Mamardashvili mu izamu ; Frimpong, Konate, Van Dijk, Kerkez; Szoboszlai, Gravenberch; Salah, Wirtz, Ekitike na Isak .
Manchster United : Lammens; Yoro, De Ligt, Shaw; Amad, Ugarte, Fernandes, Dalot; Mbeumo, Mount na rutahizamu Benjamin Sesko .
Kuraguza umutwe ku bisubizo bishobora kuva muri uyu mukino [Predictions]
67 % y’abatega mu Muryango Wa Fortebet bemera ko Liverpool iratsinda, 18 % bemera ko baranganya naho 15 % bizera mu nsinzi ya Manchester United.
Liverpool muri Kampani ya mbere yo gutega ku mukino mu Rwanda ya Fortebet ikubiye 1.59 ku gutsinda kwayo ,kunganya bikubiye 4.20 mu gihe gutsindwa /gutsinda kwa Manchester United bikubiye 5.10 .
Niba utarafunguza konti muri Fortebet kandi ukaba wifuza gutega ku mukino itandukanye utavuye aho uri kandi ku bikubo utasanga ahandi mu Rwanda gana Fortebet; kwiyandikisha kanda hano winjire mu muryango mugari utagira uwo uheza hanyuma uhabwe ikaze ry’amafaranga 200 frw yo gukoresha ipari rya mbere, Kanda munsi 👇👇👇