Imikino
Volleyball : RRA VC iri kwiyubuka mu buryo bukomeye
Warning: Undefined variable $post in /home/thedrum/public_html/wp-content/themes/the-league/amp-single.php on line 116
Warning: Attempt to read property "ID" on null in /home/thedrum/public_html/wp-content/themes/the-league/amp-single.php on line 116
Warning: Undefined variable $post in /home/thedrum/public_html/wp-content/themes/the-league/amp-single.php on line 117
Warning: Attempt to read property "ID" on null in /home/thedrum/public_html/wp-content/themes/the-league/amp-single.php on line 117
Mu rwego rwo kwitegura neza shampiyona ya Volleyball y’umwaka wa 2025/26 izatangira ku wa Gatanu tariki ya 17 Ukwakira 2025, ikipe ya Rwanda Revenue Authority Volleyball Club (RRA VC) yamuritse abakinnyi bashya yaguze n’abandi basanzwe bongereye amasezerano.
Mu muhango wabereye ku cyicaro cy’iyi kipe, Perezida wayo Uwitonze Jean Paulin yashimiye abakinnyi bashya n’abasubiye mu ikipe, abasaba kugira imyitwarire myiza no kwitanga ku nyungu rusange z’ikipe.
Yagize ati: “Turifuza ko mwakwita cyane ku myitwarire n’ikinyabupfura haba mu kibuga no hanze yacyo. Nimukorana nk’ikipe, mugashaka intsinzi nk’ikipe, nta kabuza ibikombe muzabitwara.”
RRA VC yagaragaje abakinnyi bashya bane barimo Madut Abuk Wol Ngong ukomoka muri Sudani y’Epfo, hamwe n’Abanyarwandakazi Ndagijimana Nancy, Uwase Hyguette, na Umuhuzanase Dior.
Abakinnyi babiri b’abanyamahanga bari basanzwe bakinira iyi kipe, Jennifer Tembo wo muri Zimbabwe na Ukpabi Elisabeth Ijeoma wo muri Nigeria, bongereye amasezerano, bigaragaza icyizere bafite ku mikorere y’iyi kipe no ku ntego zayo.
INDI NKURU WASOMA : Umurundi yahambwe nk’umukinnyi w’ukwezi muri Rayon Sports
Umutoza mukuru wa RRA VC, Mutabazi Elie, yemeje ko imyitozo bari gukora iri ku rwego rwo hejuru, kandi ko intego ari ugusubira ku isonga rya Volleyball y’abagore mu Rwanda.
Yunzemo ati : “Turimo gukora imyitozo yisumbuye ku yo twakoze umwaka ushize. Ndizera ko abakinnyi bashya bazadufasha kuzamura urwego rw’ikipe no gusubira ku rwego rwo hejuru twifuza,”
Shampiyona ya Volleyball izatangira tariki ya 17 Ukwakira 2025. RRA VC izatangirana urugamba ku wa 18 Ukwakira ihura na Ruhango WVC, mbere yo gucakirana na Police WVC ku wa 24 Ukwakira, umukino utegerejwe na benshi.
Igice cya mbere cya shampiyona kizasozwa ku wa 6 Ukuboza 2025, RRA VC ikina na APR WVC, umwe mu mikino ikomeye ihuza amakipe akunze guhatanira ibikombe.
RRA VC ni imwe mu makipe afite amateka akomeye mu Rwanda. Mu myaka irenga 17 imaze, yegukanye Igikombe cya Shampiyona inshuro 10, ndetse yegukanye ibindi bikombe bikomeye nka Memorial Kayumba (2014, 2017, 2020, 2022) na NSSF KAVC mu 2024.
KWAMAMAZA: Niba utarafunguza konti muri Fortebet kandi ukaba wifuza gutega ku mukino itandukanye utavuye aho uri kandi ku bikubo utasanga ahandi mu Rwanda gana Fortebet; kwiyandikisha kanda hano winjire mu muryango mugari utagira uwo uheza hanyuma uhabwe ikaze ry’amafaranga 200 frw yo gukoresha ipari rya mbere, Kanda munsi 👇👇👇