Amakuru
William Togui wa APR FC yihanganishe abanyarwanda !
Warning: Undefined variable $post in /home/thedrum/public_html/wp-content/themes/the-league/amp-single.php on line 116
Warning: Attempt to read property "ID" on null in /home/thedrum/public_html/wp-content/themes/the-league/amp-single.php on line 116
Warning: Undefined variable $post in /home/thedrum/public_html/wp-content/themes/the-league/amp-single.php on line 117
Warning: Attempt to read property "ID" on null in /home/thedrum/public_html/wp-content/themes/the-league/amp-single.php on line 117
Rutahizamu wa APR FC ukomoka muri Côte d’Ivoire, William Togui Mel, yasuye Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi ruherereye ku Gisozi i Kigali.
Ni igikorwa cyakozwe mu rwego rwo kwifatanya n’Abanyarwanda mu kwibuka amateka akomeye yaranze igihugu, ndetse no gusobanukirwa n’ingaruka z’ivangura n’urwango rwabibwe mu gihe cya Jenoside.
Mu mashusho yashyizwe ahagaragara n’iyi kipe, Togui Mel agaragara ashyira indabo ku mva z’Abatutsi bashyinguye muri uru Rwibutso, anunamira imibiri irenga ibihumbi 259 yahashyinguwe nyuma yo gukurwa mu Mujyi wa Kigali no mu nkengero zawo.
Uyu yanasobanuriwe ibice bigize Urwibutso, ndetse n’amateka yaranze Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, n’uburyo yateguwe ikanashyirwa mu bikorwa mu buryo bw’agashinyaguro.
Nyuma y’uru ruzinduko, Togui Mel yavuze ko amateka yabonye akomeye kandi afite icyo yigisha Afurika yose.
Yagize ati: “Ubutumwa natanga kuri Afurika yose n’abaturage b’u Rwanda nyuma y’ibyo nabonye, ni uko ibyabaye bitazongera ukundi. Twese turi umuryango, tugomba kubungabunga ubumwe n’amahoro.”
Yashimiye ubuyobozi bwa APR FC bwamuhaye amahirwe yo gusura uru Rwibutso no kwiga amateka y’u Rwanda.
INDI NKURU WASOMA : Amakipe yose yamaze kubona itike y’Igikombe cy’Isi cya 2026
Ni igikorwa cyabaye mu gihe na rutahizamu mugenzi we Cheikh Djibril Ouattara ukomoka muri Burkina Faso aherutse gusura uru Rwibutso. Ouattara, umaze igihe atagaragara mu kibuga kubera uburwayi, nawe yagaragaje icyubahiro aha amateka y’u Rwanda, ashyira indabo ku mva, anunamira abahashyinguye.
Nk’uko byagenze kuri Togui, Ouattara yasobanuriwe byimbitse uburyo Jenoside yateguwe ndetse n’ukuntu yashyizwe mu bikorwa mu buryo bwa kinyamaswa.
Aba bakinnyi bombi binjiye muri APR FC muri uyu mwaka wa 2025, aho Togui Mel yaje mu mpeshyi, naho Ouattara we waje muri Mutarama yayifashije kwegukana igikombe cya Shampiyona n’icy’Amahoro mbere y’uko agira ikibazo cy’uburwayi cyatumye amara amezi abiri hanze y’ikibuga.
KWAMAMAZA: Niba utarafunguza konti muri Fortebet kandi ukaba wifuza gutega ku mukino itandukanye utavuye aho uri kandi ku bikubo utasanga ahandi mu Rwanda gana Fortebet; kwiyandikisha kanda hano winjire mu muryango mugari utagira uwo uheza hanyuma uhabwe ikaze ry’amafaranga 200 frw yo gukoresha ipari rya mbere, Kanda munsi 👇👇👇