Amakuru
Ibigezweho kuri gahunda yo guhagarika Israel muri ruhago
Warning: Undefined variable $post in /home/thedrum/public_html/wp-content/themes/the-league/amp-single.php on line 116
Warning: Attempt to read property "ID" on null in /home/thedrum/public_html/wp-content/themes/the-league/amp-single.php on line 116
Warning: Undefined variable $post in /home/thedrum/public_html/wp-content/themes/the-league/amp-single.php on line 117
Warning: Attempt to read property "ID" on null in /home/thedrum/public_html/wp-content/themes/the-league/amp-single.php on line 117
Amajwi ari gusaba ko Israel ihagarikwa mu marushanwa ya ruhago yo ku mugabane w’u Burayi yongeye kuzamuka nyuma y’umunsi umwe amasezerano yo guhagarika imirwano muri Gaza ashyizwe mu bikorwa, mu gihe ikipe y’Igihugu ya Israel yongeye gukina mu mikino yo gushaka itike y’igikombe cy’isi.
Itsinda riharanira uburenganzira bwa muntu ryitwa ‘Game Over Israel’ kuri uyu wa Gatandatu ryasabye ishyirahamwe rya ruhago ry’i Burayi (UEFA) guhagarika Israel kugeza igihe izahagarikira ibikorwa by’ihohotera ikorera Abanya-Palestine.
Ashish Prashar, umuyobozi w’iyi gahunda muri Game Over Israel, yavuze ko nubwo imirwano yahagaze ku wa Gatanu, Israel igomba kubiryozwa, kuko nta mwanya ikwiye kugira muri ruhago mpuzamahanga nyuma y’ibyo yakoze muri Gaza, byasobanuwe n’amashyirahamwe y’uburenganzira bwa muntu ndetse n’abagenzuzi ba Loni nk’ubwicanyi ndengakamere (jenoside).
INDI NKURU WASOMA : Amakipe ya Polisi yitwaye neza muri Medwell Pre-Season Volleyball Tournament 2025
Game Over Israel yakoresheje amatangazo manini (billboards) mu mijyi minini ku isi yose isaba UEFA guhagarika Israel. Irya vuba aha ryashyizwe i Milan, ryari rigenewe Umuyobozi wa UEFA, Aleksander Čeferin.
John Dugard, wahoze ari intumwa idasanzwe ya Loni ku bijyanye na Palestine, yavuze ko bikiri “ngombwa kandi byihutirwa” ko UEFA ihagarika Ishyirahamwe rya Ruhago rya Israel (IFA).
Yakomeje asaba UEFA “kurengera ubunyangamugayo bwa siporo” no “guhagarika byihuse IFA n’amakipe yose afitanye nayo isano kugeza igihe Israel izahagarikira jenoside.”
Abafana bo muri Norvège bakoze imyigaragambyo ku wa Gatandatu mbere y’umukino wabo na Israel, bafite amabendera ya Palestine n’ibirango byanditseho ko Israel ikora jenoside n’apartheid.
Uwo mukino warangiye Norvège itsinze ibitego 5-0, mu gihe kuri ubu Israel iri ku mwanya wa gatatu mu itsinda I mu mikino yo gushaka itike y’igikombe cy’isi cyo muri 2026, mbere yo gukina na Italy ku wa Kabiri, aho amahirwe yayo yo kugera mu mikino ya kamarampaka ari make cyane.
Leta Zunze Ubumwe za Amerika, izafatanya kwakira igikombe cy’isi cya 2026 hamwe na Canada na Mexique, yatangaje ko izabuza buri gikorwa cyose cyo kugerageza guhagarika Israel mu gihe yaba yarabashije kubona itike.
KWAMAMAZA: Niba utarafunguza konti muri Fortebet kandi ukaba wifuza gutega ku mukino itandukanye utavuye aho uri kandi ku bikubo utasanga ahandi mu Rwanda gana Fortebet; kwiyandikisha kanda hano winjire mu muryango mugari utagira uwo uheza hanyuma uhabwe ikaze ry’amafaranga 200 frw yo gukoresha ipari rya mbere, Kanda munsi 👇👇👇