Imikino
Kirehe Race 2025: Umunye-Esipanye yatangiye yanikira bagenzi be
Warning: Undefined variable $post in /home/thedrum/public_html/wp-content/themes/the-league/amp-single.php on line 116
Warning: Attempt to read property "ID" on null in /home/thedrum/public_html/wp-content/themes/the-league/amp-single.php on line 116
Warning: Undefined variable $post in /home/thedrum/public_html/wp-content/themes/the-league/amp-single.php on line 117
Warning: Attempt to read property "ID" on null in /home/thedrum/public_html/wp-content/themes/the-league/amp-single.php on line 117
Isiganwa ngarukamwaka rya Kirehe Race ryatangiranye isura nshya n’umuvuduko udasanzwe, ubwo Alejandro Gainza Rodríguez, Umunya-Espagne ukinira Ikipe ya May Stars, yegukanaga intsinzi y’umunsi wa mbere mu cyiciro cy’abakuru n’abatarengeje imyaka 23.
Mu bagore, Nyirarukundo Claudette wa Team Amani yigaragaje mu buryo budasanzwe, yegukana umwanya wa mbere.
Iri siganwa riri gutegurwa n’Akarere ka Kirehe ku bufatanye n’Ishyirahamwe ry’Umukino wo gusiganwa ku magare mu Rwanda [FERWACY], ryatangiye kuri uyu wa Gatandatu, ritangirira i Kigali kuri Stade Amahoro.
Abagabo basiganwe intera y’ibilometero 177, mu gihe abagore n’ingimbi basiganwe ibilometero 138, abangavu bakanyura ku ntera ya kilometero 72 baturutse i Kayonza.
Mu cyiciro cy’abagabo, Alejandro yigaranzuye abakinnyi b’ingeri zitandukanye, aho yakoresheje amasaha 4, iminota 36 n’amasegonda 49. Yakurikiwe hafi na Nsengiyumva Shemu wasizwe amasegonda 23 gusa, mu isiganwa ryaranze ishyaka no guhangana gukomeye.
Ku ruhande rw’abagore, Nyirarukundo Claudette yageze ku murongo wa nyuma asize Ingabire Diane wa Canyon Sram Zondacrypto iminota ine n’amasegonda 44.
INDI NKURU WASOMA : Myugariro wa Liverpool yavuye mu ikipe y’igihugu cye igitaraganya !
Mu cyiciro cy’ingimbi, Niyogisubizo Eric wa Les Amis Sportifs ni wegukanye aka gace akoresheje amasaha 3, iminota 32 n’amasegonda 6, akurikirwa na Ishimwe Brian “Obama” wa Ndabaga Cycling Team wasizwe amasegonda 23.
Masengesho Yvonne wa Ndabaga Women Cycling Team na we yigaragaje mu cyiciro cy’abangavu,akoresheje igihe kingana n’amasaha 2 n’iminota 30. Akurikirwa na Akimana Donatha wa Ngarama Women Cycling Team wasizwe amasegonda arindwi gusa.
Isiganwa rya Kirehe Race 2025 rizakomeza kuri iki Cyumweru, rikomereze mu karere ka Kirehe, aho abasiganwa berekeza mu mihanda irimo imirambi, bikazatanga andi mahirwe ku bakinnyi bashaka kwigaragaza.
KWAMAMAZA: Niba utarafunguza konti muri Fortebet kandi ukaba wifuza gutega ku mukino itandukanye utavuye aho uri kandi ku bikubo utasanga ahandi mu Rwanda gana Fortebet; kwiyandikisha kanda hano winjire mu muryango mugari utagira uwo uheza hanyuma uhabwe ikaze ry’amafaranga 200 frw yo gukoresha ipari rya mbere, Kanda munsi 👇👇👇