Imikino
Muri Kaizer Chiefs bagarutse ku kibazo cya Ntwari Fiacre
Warning: Undefined variable $post in /home/thedrum/public_html/wp-content/themes/the-league/amp-single.php on line 116
Warning: Attempt to read property "ID" on null in /home/thedrum/public_html/wp-content/themes/the-league/amp-single.php on line 116
Warning: Undefined variable $post in /home/thedrum/public_html/wp-content/themes/the-league/amp-single.php on line 117
Warning: Attempt to read property "ID" on null in /home/thedrum/public_html/wp-content/themes/the-league/amp-single.php on line 117
Umutoza w’umusigarire wa Kaizer Chiefs, Kaze Cedric ukomoka mu gihugu cy’U Burundi yatangaje ko ikibazo cya Ntwari Fiacre kizaganirwaho ndetse kigacyemurirwa imbere mu ikipe, ntigishyirwe mu itangazamakuru.
Nku’uko tubicyesha ikinyamakuru cyo muri Afurika y’Epfo kitwa Sowetan Live, Ubwo yaganiraga n’itangazamakuru nyuma y’Umukino Kaze avuga kwanga kuva mu kibuga kwa Fiacre.
Yavuze ati: “ Ndizera ko Ibyabaye n’ibintu tugiye gukemura Imbere mu Ikipe.
Ntwari yari yizeye ko ashoboye gufasha ikipe mu gufata penaliti, n’icyemezo cyaturutse ku bushake bwiza, nubwo uburyo yabikoze butari bwo.”
Ntwari yafashe icyemezo cyo kwanga gusohoka mu kibuga mu minota ya nyuma y’inyongera, ashimangira ko yiteguye gukuramo penaliti.
Yabashije no gukuramo penaliti ya mbere ya Andre De Jong, ahesha Chiefs icyizere. Ariko nyuma, Tashreeq Morris na Dillan Solomons bakinana baje kuzihusha, bituma Chiefs isezererwa hakiri kare muri iri rushanwa.
Iyi ntsinzwi biravugwa ko ikomeje gushyira igitutu ku buyobozi bwa Kaizer Chiefs, aho hatangiye kuvugwa amakuru y’uko ejo hazaza ha Cedric Kaze na mugenzi we Kalil Ben Youssef hashobora kujya mu mazi abira cyane ko no muri shampiyona ya Betway Premiership ikipe itarimo kwitwara neza.
Ubwo yari abibajijweho; Kaze yagize ati:
“Kugeza ubu turacyari abatoza ba Kaizer Chiefs kugeza igihe ubuyobozi buzavuga ibitandukanye nibyo. Ariko turizera ko aka karuhuko k’amarushanwa mpuzamahanga kazadufasha guhindura byinshi.”
Yakomeje avuga ko bagiye gukoresha neza iki gihe cy’ikiruhuko kugira ngo banoze ibintu byinshi byananiraga ikipe birimo uburyo bwo gutsinda ibitego.
Ati: “Nta gihe twari dufite cyo gukosora amakosa. Twari turi mu mikino myinshi harimo n’ingendo zigoranye nk’izo twakoreye muri Angola. Ubu dufite umwanya wo gusubiza ibintu ku murongo.”
Ubwo baheruka intsinzi , Chiefs yatsinze ibitego bibiri muri shampiyona tariki ya 10 Kanama, itsinda Stellenbosch 2-0, ariko kuva ubwo ubusatirizi busa nkaho bwisinziriye.
INDI NKURU WASOMA : Rutahizamu w’Ikipe y’Igihugu Amavubi yasezeranye imbere y’amategeko
Uko byagenze Ntwari Fiacre yanga kuva mu kibuga:
Ntwari Fiacre yanze kuva mu kibuga ubwo umutoza yashakaga ku mukura mu kibuga mu gihe cyo gutera penaliti mu mukino basezerewemo na Stellenbosch kuri penaliti ariko arabyanga.
Aha hari mu gikombe cy’igihugu kitwa, Nedbank Cup, aho uyu musore yari yabanje mu kibuga ndetse akina iminota yose 90′ y’umukino ndetse na 30′ y’iyongera nta gitego yinjizwe gusa igihe hari hegerejwe guterwa penaliti , umutoza wa Kaizer Chiefs F.C w’Umusigire yashatse kumusimbuza ariko Ntwari arabyanga.
Abafana b’iyi kipe bijunditse cyane umutoza bibaza uburyo umuzamu utari winjijwe igitego na kimwe mu mukino wose yafashe ikemezo cyo kumusimbuza bakemeza ko kwari ukutamwubaha no gutuma umukinnyi yitakariza ikizere.
Fiacre wageze mu ikipe ya Kaizer Chiefs F.C mu mwaka 2024 avuye mu ikipe ya TS Galaxy F.C, Tariki ya 26 Gicurasi 2025 yashyize ubutumwa kuri Instagram ye aca amarenga ko yatandukanye n’iyi kipe ariko nyuma byaje kugaragara ko akiyirimo aho amakuru menshi yamujyanaga muri Young Africans yo muri Tanzaniya.
Ntwari w’imyaka 26 mbere y’uko ava mu Rwanda, yakiniye amakipe arimo Intare FC, APR FC, Marines FC na AS Kigali yavuyemo yerekeza muri Afurika y’Epfo.
KWAMAMAZA: Niba utarafunguza konti muri Fortebet kandi ukaba wifuza gutega ku mukino itandukanye utavuye aho uri kandi ku bikubo utasanga ahandi mu Rwanda gana Fortebet; kwiyandikisha kanda hano winjire mu muryango mugari utagira uwo uheza hanyuma uhabwe ikaze ry’amafaranga 200 frw yo gukoresha ipari rya mbere, Kanda munsi 👇👇👇