Imikino
Police FC yongeye gutuma ahazaza ha Rayon Sports hakomeza kwibazwaho
Warning: Undefined variable $post in /home/thedrum/public_html/wp-content/themes/the-league/amp-single.php on line 116
Warning: Attempt to read property "ID" on null in /home/thedrum/public_html/wp-content/themes/the-league/amp-single.php on line 116
Warning: Undefined variable $post in /home/thedrum/public_html/wp-content/themes/the-league/amp-single.php on line 117
Warning: Attempt to read property "ID" on null in /home/thedrum/public_html/wp-content/themes/the-league/amp-single.php on line 117
Mu mukino w’ikirarane w’umunsi wa kabiri wa shampiyona wabaye kuri uyu wa Kane tariki ya 2 Ukwakira 2025 kuri Kigali Pelé Stadium, ikipe ya Rayon Sports yatsinzwe na Police FC igitego 1-0, mu mukino utarabereye igihe.
Uyu mukino watangiye saa kumi n’ebyiri n’igice z’umugoroba, wagaragayemo imbaraga n’umuvuduko mwinshi cyane cyane ku ruhande rwa Police FC yatangiye isatira izamu rya Rayon Sports ndetse ku munota wa 2 gusa, Byiringiro Lague yateye umutwe ukubita ipoto.
Rayon Sports yagerageje gusatira izamu ku munota wa 6 ubwo Habimana Yves yazamukanaga umupira awuhereza Tambwe Gloire ariko birangira nta musaruro ubivuyemo.
Iminota yakurikiyeho yakomeje kurangwa no kwiganzwa cyane kwa Police FC, ndetse ku munota wa 21 itsinda igitego rukumbi cyabonetse muri uyu mukino cyatsinzwe na Nsabimana Eric bakunze kwita Zidane ku mupira wari uvuye muri koroneri akawuteresha umutwe.
Rayon Sports yakoze impinduka zitandukanye mu gice cya kabiri igamije gushaka uko yakwishyura, ariko ntacyo byatanze.
INDI NKURU WASOMA : FIFA yaruciye irarumira bigeze ku ngingo yo guhana Israel
Abakinnyi nka Aziz Bassane na Harerimana Abdul Aziz binjiye mu kibuga bashaka kwishyura, ariko ba myugariro ba Police FC barimo Rukundo Denis na Usengimana Faustin bakomeza guhagarara neza.
Police FC yakomeje kotsa igitutu ndetse ihusha n’andi mahirwe ku mupira wa Kwitonda Bacca wakubise ipoto ku munota wa 32. Rayon Sports nayo ntiyacitse intege, ariko nubwo yabonye amahirwe menshi, nta n’amwe yabyaje umusaruro.
Uyu mukino warangiye Police FC itsinze igitego kimwe ku busa, hakomeza kwibazwa ku mikinire n’imikoreshereze y’abakinnyi ba Rayon Sports ; Nsabimana Eric Zidane, watsinze igitego rukumbi cyabonetse mu mukino, yahawe igihembo cy’umukinnyi wahize abandi.
KWAMAMAZA: Niba utarafunguza konti muri Fortebet kandi ukaba wifuza gutega ku mukino itandukanye utavuye aho uri kandi ku bikubo utasanga ahandi mu Rwanda gana Fortebet; kwiyandikisha kanda hano winjire mu muryango mugari utagira uwo uheza hanyuma uhabwe ikaze ry’amafaranga 200 frw yo gukoresha ipari rya mbere, Kanda munsi 👇👇👇
https://newseason-rw-login2.fortebet.info/?pref_device=desktop&utm_source=thedrum_rw&utm_medium=leaderboardHP&