Warning: Undefined variable $post in /home/thedrum/public_html/wp-content/themes/the-league/amp-single.php on line 12

Warning: Attempt to read property "ID" on null in /home/thedrum/public_html/wp-content/themes/the-league/amp-single.php on line 12
AC Milan na Inter Milan zigiye kugura sitade ya San Siro - The Drum
/home/thedrum/public_html/wp-content/themes/the-league/amp-single.php on line 77
https://thedrum.rw/gutsygon/2025/09/888d6ef0-9e09-11f0-bc74-c938242ac6b1.jpg.webp" width="36" height="36">

Amakuru

AC Milan na Inter Milan zigiye kugura sitade ya San Siro

Published on


Warning: Undefined variable $post in /home/thedrum/public_html/wp-content/themes/the-league/amp-single.php on line 116

Warning: Attempt to read property "ID" on null in /home/thedrum/public_html/wp-content/themes/the-league/amp-single.php on line 116

Warning: Undefined variable $post in /home/thedrum/public_html/wp-content/themes/the-league/amp-single.php on line 117

Warning: Attempt to read property "ID" on null in /home/thedrum/public_html/wp-content/themes/the-league/amp-single.php on line 117

Amakipe abiri akomeye yo mu mujyi wa Milan mu Butaliyani, AC Milan na Inter Milan, yatangaje ko yishimiye intambwe ikomeye yatewe nyuma y’uko Inama njyanama y’uyu mujyi yemeye kugurisha sitade ya San Siro basanzwe bakiriraho imikino yabo ariko bayikodesha.

Icyemezo cyo kugurisha iyi sitade cyafashwe mu ijoro ryo ku wa mbere rishyira ku wa kabiri, nyuma y’ibiganiro byamaze amasaha arenga 12.

Abagize Inama y’Umujyi batoye bashyigikira icyemezo cyuko San Siro hamwe n’ibibanza biyikikije byagurishwa ku mafaranga angana na miliyoni 197 z’amayero (asaga miliyari 270 Frw).

Gusa ngo hakenewe ko ubuyobozi bw’uyu mujyi bubanza kugishyiraho umukono kuri iki cyemezo kugira ngo gitangire kubahirizwa.

INDI NKURU WASOMA BIFITANYE ISANO :APR FC yitegura guhura na Pyramids yahagaritse umuyobozi wayo

Mu itangazo ryasohowe n’amakipe yombi, yagize bati: “Ni intambwe ikomeye kandi ifite amateka ku hazaza h’amakipe no ku hazaza h’Umujyi wa Milan.”

San Siro imaze imyaka 99 yubatswe, ikaba yarabaye sitade ya AC Milan kuva mu 1926. Nyuma yaho, Inter Milan na yo yahise iyisangaho, zose zitangira kuyikodesha.

Nubwo yigeze kuvugururwa mbere y’Igikombe cy’Isi cyo mu 1990, ntirongera gukorwaho indi mishinga ikomeye igamije  kuyihindura mu buryo bugezweho, ndetse buri gihe gahunda zo kuyivugurura zagiye ziteshwa agaciro.

Amakipe yombi afite gahunda yo kubaka sitade nshya ifite ubushobozi bwo kwakira abafana 71,500, ikazaba iri no mu mushinga mugari wo kuvugurura bimwe mu bice by’Umujyi wa Milan.

Bivugwa ko intego ari uko iyi sitade nshya yaba yuzuye bitarenze umwaka wa 2032, igihe Ubutaliyani buzafatanya na Turukiya kwakira Igikombe cy’u Burayi cyo muri 2032.

Mu cyumweru gishize, AC Milan na Inter Milan batangaje ko bamaze gushyiraho ibigo by’ubwubatsi bizashushanya igishushanyo mbonera  cy’iyi sitade nshya.

KWAMAMAZA: Niba utarafunguza konti muri Fortebet kandi ukaba wifuza gutega ku mukino itandukanye utavuye aho uri kandi ku bikubo utasanga ahandi mu Rwanda gana Fortebet; kwiyandikisha kanda hano winjire mu muryango mugari utagira uwo uheza hanyuma uhabwe ikaze ry’amafaranga 200 frw yo gukoresha ipari rya mbere, Kanda munsi 👇👇👇

https://newseason-rw-login2.fortebet.info/?pref_device=desktop&utm_source=thedrum_rw&utm_medium=leaderboardHP&utm_

 

Comments

Popular Posts