Amakuru
Perezida Kagame yakiriye umuteramakofe ufite ibiro birenga 100, Byinshi wamenya kuri we
Warning: Undefined variable $post in /home/thedrum/public_html/wp-content/themes/the-league/amp-single.php on line 116
Warning: Attempt to read property "ID" on null in /home/thedrum/public_html/wp-content/themes/the-league/amp-single.php on line 116
Warning: Undefined variable $post in /home/thedrum/public_html/wp-content/themes/the-league/amp-single.php on line 117
Warning: Attempt to read property "ID" on null in /home/thedrum/public_html/wp-content/themes/the-league/amp-single.php on line 117
Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yakiriye mu biro bye ikirangirire mu mukino w’iteramakofe ku Isi, Carlos Takam ukomoka muri Cameroon ariko akagira ubwenegihugu bw’ubufaransa.
Ku mugoroba wo ku cyumweru tariki ya 28 Nzeri 2025, Nibwo Perezida yakiriye uwo mukinnyi muri Village Urugwiro, Ahari ibiro bya Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Mu Karere ka Gasabo, Umurenge wa Kacyiru mu mujyi wa Kigali.
Carlos yaje mu Rwanda mu cyumweru dusoje mu rwego rwo gufungura akademi ye yigisha iteramakofe I Kigali, izaba yitwa Takam Boxing Academy, Intego ziyo akademi ni ukuzamura uwo mukino muri Afurika.
Ibyo wamenya kuri Carlos Takam:
Amazina ye yose ni Armand Carlos Nesting Takam, Yavutse tariki ya 4 Ukuboza 1980, I Douala muri Cameroon, Afite uburebure bwa metro 1 na cm 87, afite ibiro hafi 110 kg. Yatangiye gukina umukino w’iteramakofe mu mwaka wa 2005 nkuwabigize umwuga.
Carlos Takam akina mu bakinnyi bafite biremereye cyangwa ‘Heavyweight’, Yamenyekanye cyane akina n’abakinnyi bakomeye mu iteramakofe harimo Umwongereza Anthony Joshua na Joseph Parker.
IZINDI NKURU WASOMA BIJYANYE: https://thedrum.rw/2025/09/28/ruben-amorim-yashimangiye-ko-adahangayikishijwe-nibyo-kuba-yakwirukanwa/
Afhamia Lotfi yavuze ku gikurikiraho kuri Rayon Sports nyuma yo gusezererwa !
Carlos Takam kandi yahaye Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame, impano y’umukandara uzwi cyane nk’imidali ihabwa abatsinze mu mukino w’iteramakofe (WBC World Champions) nk’icyubahiro aha u Rwanda n’intego ziyo Foundation ye.
KWAMAMAZA: Niba utarafunguza konti muri Fortebet kandi ukaba wifuza gutega ku mukino itandukanye utavuye aho uri kandi ku bikubo utasanga ahandi mu Rwanda gana Fortebet; kwiyandikisha kanda hano winjire mu muryango mugari utagira uwo uheza hanyuma uhabwe ikaze ry’amafaranga 200 frw yo gukoresha ipari rya mbere, Kandi munsi 👇👇👇