KWAMAMAZA: Niba utarafunguza konti muri Fortebet kandi ukaba wifuza gutega ku mukino itandukanye utavuye aho uri kandi ku bikubo utasanga ahandi mu Rwanda gana Fortebet; kwiyandikisha kanda hano winjire mu muryango mugari utagira uwo uheza hanyuma uhabwe ikaze ry’amafaranga 200 frw yo gukoresha ipari rya mbere, Kandi munsi 👇👇👇
Amakuru
Ruben Amorim yashimangiye ko adahangayikishijwe n’ibyo kuba yakwirukanwa
Warning: Undefined variable $post in /home/thedrum/public_html/wp-content/themes/the-league/amp-single.php on line 116
Warning: Attempt to read property "ID" on null in /home/thedrum/public_html/wp-content/themes/the-league/amp-single.php on line 116
Warning: Undefined variable $post in /home/thedrum/public_html/wp-content/themes/the-league/amp-single.php on line 117
Warning: Attempt to read property "ID" on null in /home/thedrum/public_html/wp-content/themes/the-league/amp-single.php on line 117
Nyuma yo gutsindwa ibitego 3-1 na Brentford, ikipe ya Manchester United yongeye kwisanga mu bibazo by’uruhuri, ariko umutoza wayo mukuru, Ruben Amorim, aracyagaragaza ko afite icyizere no kwihangana nubwo amahirwe atakomeje kumuhira.
Mu cyumweru cyari cyashize, ubwo United yatsindaga Chelsea, hari icyizere cyari cyagarutse mu bafana ndetse no mu bayobozi b’iyi kipe. Gusa ibyo byose byasibanganiwe n’uburyo yatsinzwe na Brentford, bikomeza gushyira ikipe mu mwanya mubi ku rutonde rwa shampiyona y’u Bwongereza.
Nubwo hari ibihuha byinshi bivuga ko Amorim ashobora kwirukanwa, amakuru yizewe yemeza ko Sir Jim Ratcliffe, umwe mu bayobozi b’iyi kipe, akiri inyuma y’uyu mutoza w’Umunya-Portugal.
INDI NKURU WASOMA BIFITANYE ISANO : Afhamia Lotfi yavuze ku gikurikiraho kuri Rayon Sports nyuma yo gusezererwa !
Amakuru dukesha ikinyamakuru London Evening Standard yemeza ko Ratcliffe asanga bidakwiriye kumucira urubanza ataramara nibura umwaka wose, ndetse ko agomba guhabwa amahirwe yo gukora no kumenyerana n’itsinda ry’abakinnyi ritunganye nk’uko abyifuza.
Ubwo yari abajijwe n’itangazamakuru nyuma y’umukino, Amorim yagize ati:
“Sintekereza ku kazi kanjye. Ntabwo ndi wa muntu ujya ahangayika kubera ibyo. Kandi si njye ufata ibyo byemezo. Icyo ntekerezaho cyane ni ugukora uko nshoboye igihe cyose nkiri hano.”
Abasesenguzi nka Alan Shearer uri mu batsinze ibitego byinshi mu mwaka umwe mu mateka y’iyi shampiyona na Martin Keown bo ntibazuyaje kuvuga ko Amorim ari mu mazi abira, bagasanga ubuyobozi bw’ikipe bushobora kuba bwaribeshye mu kumuzana, ndetse ko amahirwe yo gukomeza akazi ke ashobora kuba amaze kuba make.
Kugeza ubu, Manchester United imaze gukina imikino 33 muri shampiyona itozwa na Amorim, ariko ikaba itarigeze itsinda imikino ibiri ikurikirana. Ibi byatumye bamwe bagaragaza impungenge z’uko impinduka zavuzwe nyuma y’igihe kibi cy’umwaka ushize zitagaragara.