Imikino
Australia yahize andi makipe y’ibihugu muri Shampiyona y’isi y’amagare -AMAFOTO
Warning: Undefined variable $post in /home/thedrum/public_html/wp-content/themes/the-league/amp-single.php on line 116
Warning: Attempt to read property "ID" on null in /home/thedrum/public_html/wp-content/themes/the-league/amp-single.php on line 116
Warning: Undefined variable $post in /home/thedrum/public_html/wp-content/themes/the-league/amp-single.php on line 117
Warning: Attempt to read property "ID" on null in /home/thedrum/public_html/wp-content/themes/the-league/amp-single.php on line 117
Ikipe y’Igihugu ya Australia yegukanye shampiyona y’Isi cy’Amagare 2025 mu cyiciro cy’amakipe ahuriwemo n’abagabo n’abagore (Mixed Team Relay), nyuma yo kwitwara neza mu isiganwa ryabaye kuri uyu wa Gatatu tariki ya 24 Nzeri 2025, mu Mujyi wa Kigali.
Isiganwa ryatangiriye kuri Kigali Convention Centre, aho abakinnyi basiganwe ku ntera y’ibilometero 41.8. Ikipe ya Australia niyo yaje ku isonga ikoresheje iminota 54 n’amasegonda 30, nubwo yari yahagurutse inyuma mu makipe 15 yose yitabiriye.
Ikipe y’u Bufaransa yegukanye umwanya wa kabiri, irushwa amasegonda atanu gusa, ihabwa umudali wa feza. U Busuwisi bwaje ku mwanya wa gatatu bukoresha iminota 54 n’amasegonda 48, buhabwa umudali w’umuringa.
INDI NKURU WASOMA BIFITANYE ISANO : Mamel Dao wa APR FC yidoze kuri Pyramids FC mu gihe habura iminsi mike ngo batane mu mitwe
U Rwanda, rwarimo guhatana imbere y’abafana barwo, rwaje ku mwanya wa 11 mu makipe 15, aho rwakoresheje isaha imwe, iminota itatu n’amasegonda umunani. Benin niyo yasoreje isiganwa ku mwanya wa nyuma, ku wa 15, ikoresheje isaha imwe, iminota 12 n’amasegonda 14.
Ni ku nshuro ya mbere u Rwanda rwakiriye Shampiyona y’Isi y’Amagare -iki kikaba kimwe muri byinshi byerekana ko ruri kugenda rutera intambwe ikomeye mu mikoranire n’amashyirahamwe akomeye y’imikino ku Isi, cyane cyane Union Cycliste Internationale [UCI].
Nyuma y’uyu munsi wa kane w’amarushanwa, ku munsi wejo ku wa Kane hateganyijwe isiganwa rikomeye ry’abagore batarengeje imyaka 23, rizakinirwa mu muhanda (Road Race). Biteganyijwe ko rizitabirwa n’abakinnyi 84 bazasiganwa intera y’ibilometero 119.3.
Isiganwa rizatangira saa saba n’iminota itanu (13:05) rigasozwa saa kumi n’iminota 30 (16:30). Inzira izakoreshwa izatangirira kuri KCC, banyure i Gishushu, MTN, bagere mu Kabuga ka Nyarutarama, bazenguruke kuri Golf, banyure kuri SOS, MINAGRI, Ninzi, KABC, RIB, Mediheal, Women Foundation Ministries (Kwa Mignone), Ku Muvunyi basoreze kuri KCC. Iyi nzira izazengurukwamo inshuro umunani.
Niba utarafunguza konti muri Fortebet kandi ukaba wifuza gutega ku mukino itandukanye utavuye aho uri kandi ku bikubo utasanga ahandi mu Rwanda gana Forte Bet ;kwiyandikisha kanda hano winjire mu muryango mugari utagira uwo uheza hanyuma uhabwe ikaze ry’amafaranga 200 frw yo gukoresha ipari rya mbere : 👉👉👉👉 fortebet.rw .