Imikino
Ikimeze nk’ugushaka kwemezanya hagati ya Simba na APR mu biteye Uwase Magnifique kuguma mu gihirahiro!
Warning: Undefined variable $post in /home/thedrum/public_html/wp-content/themes/the-league/amp-single.php on line 116
Warning: Attempt to read property "ID" on null in /home/thedrum/public_html/wp-content/themes/the-league/amp-single.php on line 116
Warning: Undefined variable $post in /home/thedrum/public_html/wp-content/themes/the-league/amp-single.php on line 117
Warning: Attempt to read property "ID" on null in /home/thedrum/public_html/wp-content/themes/the-league/amp-single.php on line 117
Uwase Magnifique, umukinnyi w’ikipe y’igihugu y’umupira w’amaguru y’abagore [She -Amavubi ], akomeje kuba mu gihirahiro gikomeye nyuma y’uko atabashije kwerekeza muri Simba Queens yo muri Tanzania, nubwo yari amaze gusinyishwa mu buryo bwemewe n’amategeko.
Iki kibazo cyatewe n’ukutumvikana gukomeye hagati y’amakipe abiri atandukanye yakiniraga, ariko adahuje ibyo bikora ,reka tubirebere hamwe.
Muri Kanama uyu mwaka, ikipe ya Simba Queens muri Tanzania yatangaje ko yaguze Magnifique, wari umukinnyi w’Indahangarwa Women’s Football Club.
INDI NKURU WASOMA BIFITANYE ISANO : “Kuva Amorim yahabwaga akazi ,ikipe yarushijeho kubona ishyano!” : Wayne Rooney
Amakuru yemejwe na Magnifique ubwe ubwo yagiranaga ikiganiro n’ikinyamakuru Isimbi, aho yavuze ko yari yemerewe umushahara usaga miliyoni ebyiri z’amafaranga y’u Rwanda ku kwezi.
Kugeza aha, byari ibyishimo byuje icyizere mu rugendo rwe nk’umukinnyi ugiye gukina hanze y’igihugu gusa nubwo iyi transfer yari yakozwe, Magnifique ntiyigeze agera i Dar es Salaam ngo atangire akazi ke gashya.
Ni iki cyabiteye ?
Uwase yari agifite amasezerano n’ikipe ya APR y’imikino ngororamubiri (APR Athletic Club), iyi kipe ikamuha umushahara w’ibihumbi 100 ku kwezi, kandi amasezerano ye agisigayemo umwaka umwe.
APR AC imaze kumenya ko umukinnyi wayo agiye kwerekeza muri Tanzania, yahise ifatira pasiporo ye ndetse imusaba ko abayobozi ba Simba Queens bazajya kugirana ibiganiro n’ubuyobozi bwa APR AC.
Gusa Simba Queens yabanje gutera utwatsi ibyo basabwe, ivuga ko imikino ngororamubiri n’iya ruhago bidahura ku buryo byasaba ibiganiro hagati y’amakipe.Magnifique yagerageje gusaba APR AC ko yamurekura, ndetse yiteguye no kwigurira umwaka yari asigaje mu masezerano, ariko nabwo ntiyemererwa.
Kugeza ubu, Magnifique aracyari mu Rwanda, nta ruhande na rumwe ruremeranya ku cyakorwa, kandi amahirwe yo gukina hanze igihugu akomeje kumucika mu buryo buteye agahinda.
Ushaka gutega ku mukino itandukanye utavuye aho uri kandi ku bikubo utasanga ahandi mu Rwanda gana Forte Bet ;niba utariyandikisha kanda hano winjire mu muryango mugari utagira uwo uheza hanyuma uhabwe ikaze ry’amafaranga 200 frw yo gukoresha ipari rya mbere : 👉👉👉👉 fortebet.rw .
Uyu munsi tariki ya 15 Nzeri 2025 hari umukino wo muri shampiyona y’Ubutaliyani [Serie A] uza guhuza como 1907 na FC Genoa .