Imikino
EXCLUSIVE – Mu buryo bw’imibare , umunsi wa mbere wa Rwanda Premier League udusigiye iki ?
Warning: Undefined variable $post in /home/thedrum/public_html/wp-content/themes/the-league/amp-single.php on line 116
Warning: Attempt to read property "ID" on null in /home/thedrum/public_html/wp-content/themes/the-league/amp-single.php on line 116
Warning: Undefined variable $post in /home/thedrum/public_html/wp-content/themes/the-league/amp-single.php on line 117
Warning: Attempt to read property "ID" on null in /home/thedrum/public_html/wp-content/themes/the-league/amp-single.php on line 117
Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere mu Rwanda y’umwaka wa 2025/2026 yatangiye mu buryo butunguranye ndetse butanga icyizere ku bakunzi b’umupira w’amaguru.
Shampiyona yatangiye ku wa Gatanu w’icyumweru gishize, aho umukino ufungura wahuje hagati ya Gorilla FC na AS Muhanga warangiye utanze intsinzi kuri Gorilla FC y’ibitego 2-0.
Alisary Yipon ni we watsinze igitego cya mbere cya shampiyona ku munota wa 68, kikaba cyaratinze kuboneka ugereranyije n’uw’umwaka ushize aho Abdelaziz Harerimana wa Gasogi United yari yagitsinze ku munota wa 30.
Uretse igitego cyatinze kuboneka mu mukino wa mbere hagati ya Gorilla FC na AS Muhanga, hari indi nkuru ikomeye yavugishije benshi: Isingizwe Rodrigue wa Bugesera FC yabaye umukinnyi wa mbere watsinze igitego cya mbere kare cyane muri iyi shampiyona, aho yagitse ku munota wa 12 gusa.
Uyu mukinnyi w’imyaka 22, wagiye agaragaza impano ye kuva mu cyiciro cya kabiri, yigaragaje cyane ubwo yahuraga na Gicumbi FC maze atsinda igitego cyabaye ikimenyetso cy’intangiriro nziza ya Bugesera FC muri shampiyona.
INDI NKURU WASOMA BIFITANYE ISANO : Rayon Sports y’abagore yageze kuri Finale ya CECAFA Women’s Club Championship
Iki gitego cyahaye ikipe ye amanota atatu ya mbere iyi kipe y’I Nyamata mu rugamba rutoroshye rwo gushaka igikombe cya shampiyona.
Ku wa Gatandatu, amakipe nka Bugesera FC, Mukura VS, Police FC na Rayon Sports yitwaye neza, atsinda imikino yayo.
By’umwihariko, Rayon Sports yigaragaje mu buryo budasanzwe itsinda Kiyovu Sports ibitego 2-0 mu mukino wari ukomeye by’umwihariko ku bakunzi b’aya makipe yombi. Etincelles FC na Gasogi United zo zanganyije 0-0, mu gihe AS Kigali yatsindiwe ku kibuga cyayo n’Amagaju FC ibitego 2-1.
Mu mikino irindwi yakinwe, habonetsemo ibitego 12, ni ukuvuga ko mu mukino umwe habonekaga nibura igitego n’igice. Umukino wa APR FC na Marine FC ntiwabaye bitewe n’uko APR FC iri mu mikino ya CECAFA Kagame Cup 2025.
Umukino wabonetsemo ibitego byinshi ni uwa Police FC na Rutsiro FC (2-1) kimwe n’uwa AS Kigali na Amagaju FC (1-2). Ibi byose byerekana ko shampiyona itangiye igaragaza imbaraga n’uburyo amakipe yiteguye.
Kuri uyu munsi wa mbere, umukino umwe ni wo wabonetsemo amakarita atukura, aho mu mukino Mukura VS yari yakiriye Musanze FC waranzwe n’uburakari bwinshi byanatumye Gakwavu Jean Berkimas wa Musanze na Joseph Sackey wa Mukura VS bahabwa ayo makarita.
Nyuma y’imikino y’uyu munsi, Gorilla FC na Rayon Sports nizo ziyoboye urutonde rw’agateganyo n’amanota atatu, mu gihe AS Muhanga na Kiyovu Sports zibereye mu murongo utukura. Byiringiro Lague na Ndikumana Asman nibo bayoboye urutonde rw’abamaze gutsinda ibitego byinshi, buri umwe afite bibiri.
Nubwo shampiyona ikiri ku munsi wa mbere, igitego cya Isingizwe Rodrigue cyamugize umusore uvugwa cyane. Abasesenguzi bavuga ko uyu mwaka ushobora kumubera umwihariko mu rugendo rwe nk’umukinnyi w’umunyarwanda ushaka kugera kure.
Ushaka gutega ku mukino itandukanye utavuye aho uri kandi ku bikubo utasanga ahandi mu Rwanda gana Forte Bet ;niba utariyandikisha kanda hano winjire mu muryango mugari utagira uwo uheza hanyuma uhabwe ikaze ry’amafaranga 200 frw yo gukoresha ipari rya mbere : 👉👉👉👉 fortebet.rw .
Uyu munsi tariki ya 15 Nzeri 2025 hari umukino wo muri shampiyona y’Ubutaliyani [Serie A] uza guhuza como 1907 na FC Genoa .
COMO 1907 – FC GENOA
Tega nonaha!