Imikino
Match Recap –Ndikumana Asuman yabaye intwari y’aba-Rayons imbere ya Kiyovu Sports
Warning: Undefined variable $post in /home/thedrum/public_html/wp-content/themes/the-league/amp-single.php on line 116
Warning: Attempt to read property "ID" on null in /home/thedrum/public_html/wp-content/themes/the-league/amp-single.php on line 116
Warning: Undefined variable $post in /home/thedrum/public_html/wp-content/themes/the-league/amp-single.php on line 117
Warning: Attempt to read property "ID" on null in /home/thedrum/public_html/wp-content/themes/the-league/amp-single.php on line 117
Mu buryo bwemeje abafana bayo,Ikipe ya Rayon Sports yatangiye neza shampiyona y’umwaka w’imikino wa 2025/2026 itsinda Kiyovu Sports ibitego 2-0, mu mukino wari utegerejwe na benshi wabereye kuri Kigali Pele Stadium kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 13 Nzeri 2025.
Uyu mukino wasoreje indi yose muri shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda, yabaye ku munsi wejo ,watangiye ku isaha ya saa Kumi n’ebyiri n’iminota 30, amakipe yombi agaragaza inyota yo gutsinda hakiri kare.
Umutoza wa Murera ,Afahmia Lotfi wari ugiye gukina umukino we wa mbere w’irushanwa muri Rayon Sports yahisemo kubanzamo: Pavelh Ndzila, Serumogo Ali Omar, Sindi Paul Jesus, Nshimiyimana Emmanuel ‘Kabange’, Rushema Chris ,Nshimimana Fabrice, Ndayishimiye Richard, Tambwe Gloire, Niyonzima Olivier ‘Seif’, Ndikumana Asman na Habimana Yves.
Mu gihe mugenzi we wa Kiyovu Sports, Haringingo Francis Mbaya wari ugiye guhura na Rayon Sports yatoje, yahisemo gukoresha: James Desire Djoayang, Ntwli Assouman ,Byiringiro David, Mbonyingabo Regis ,Rwabuhihi Placide Aime, Uwimana Yakubu, Niyo David ,Rukundo Abdulrahman ,Moise Sandja, Bulaya Sherif Bayo na Amissi Cedric (c)
Ku munota wa 7 w’umukino, Kiyovu Sports yabonye uburyo bwa mbere bwari bukomeye ubwo Rukundo Abdul Rahman uzwi nka Paplay yabonaga umupira mwiza mu rubuga rw’amahina, ariko ishoti yateye rikajya mu biganza by’umuzamu wa Rayon Sports, Pavelh Ndzira.
INDI NKURU WASOMA BIFITANYE ISANO ; Kylian Mbappé yatumye Real Madrid y’abakinnyi 10 yikura imbere ya Real Sociedad
Kiyovu Sports yakomeje kwiharira umukino mu minota ya mbere, irusha cyane hagati mu kibuga no mu guhererekanya, ndetse umukinnyi wo hagati w’urucaca Moise Bulaya yaje kongera kugera imbere y’izamu ari wenyine, ariko atera umupira atinze maze ab’inyuma ba Rayon Sports bawukuraho.
Amakipe yombi yakomeje gukina umukino wihuta ariko ntibyari byoroshye kubona igitego. Ku munota wa 27, Kiyovu Sports yagize ikibazo cy’imvune aho Mbonyingabo Regis yasimbuwe na Bukuru Christophe.
Kugeza aha noneho Rayon Sports nayo yatangiye kugerageza kugera imbere y’izamu rya Kiyovu, ndetse ku munota wa 37 Ndayishimiye Richard yagerageje ishoti rikomeye ariko umupira unyura hejuru y’izamu gato.
Byaje guhinduka ku munota wa 42 ubwo rutahizamu Ndikumana Asman yafunguraga amazamu ku mupira mwiza yahawe na Tambwe Gloire, agatsinda igitego cya mbere cyatumye Rayon Sports ijya kuruhuka iyoboye umukino n’igitego 1-0.
Mu gice cya kabiri, Rayon Sports yakomeje gusatira, umutoza Afhamia Lotfi akora impinduka akuramo Sindi Paul Jesus ashyiramo Aziz Bassane Kouranya – uyu wanajengereje iyi kipe yibera I Nyamirambo ndetse ku munota wa 63, Aziz Bassane yari agiye guhesha Murera ikindi gitego ubwo umunyezamu wa Kiyovu yamukoreragaho ikosa, ariko umusifuzi ntiyemeza ko ari penaliti.
Kiyovu Sports nayo ntiyacitse intege, ibona kufura nziza ku mupira wari utewe na Ishimwe Jean Rene ariko ntibawubyaza umusaruro .
Igice cya kabiri cyaranzwe no guhangana gukomeye hagati y’amakipe yombi, ariko ku munota wa nyuma w’umukino, Ndikumana Asman yongeye kwigaragaza atsinda igitego cya kabiri, ahesha Rayon Sports amanota atatu ya mbere muri shampiyona.
Rayon Sports irangije umunsi wa mbere iri ku mwanya wa mbere n’amanota atatu, mu gihe Kiyovu Sports itangiye iseta ibirenge.
Ushaka gutega ku mukino itandukanye utavuye aho uri kandi ku bikubo utasanga ahandi mu Rwanda gana Forte Bet ;niba utariyandikisha kanda hano winjire mu muryango mugari utagira uwo uheza hanyuma uhabwe ikaze ry’amafaranga 200 frw yo gukoresha ipari rya mbere : 👉👉👉👉 fortebet.rw .