Imikino
Enzo Maresca yahakanye ibyavugwaga ko gutinya Bayern Munich aribyo byamukozeho
Warning: Undefined variable $post in /home/thedrum/public_html/wp-content/themes/the-league/amp-single.php on line 116
Warning: Attempt to read property "ID" on null in /home/thedrum/public_html/wp-content/themes/the-league/amp-single.php on line 116
Warning: Undefined variable $post in /home/thedrum/public_html/wp-content/themes/the-league/amp-single.php on line 117
Warning: Attempt to read property "ID" on null in /home/thedrum/public_html/wp-content/themes/the-league/amp-single.php on line 117
Mu mukino wa Premier League wabaye kuri uyu wa Gatandatu, ikipe ya Chelsea yatunguwe bikomeye ubwo Brentford yayikuraga amanota amanota atatu mu ntoki ku munota wa nyuma .
Ibi byateye impaka nyinshi cyane, abasesenguzi benshi bavuga ko Chelsea yaba yarangariye mu gutegura umukino wabo ukomeye wa UEFA Champions League uteganyijwe mu cyumweru gitaha, bazahuramo na Bayern Munich bakirengagiza uwa Brentford.
Brentford niyo yabanje kuyobora umukino binyuze ku gitego cya Kevin Schade ku munota wa 35, Chelsea nayo ntiyacitse intege kuko Cole Palmer winjiye mu kibuga asimbuye yaje gusubiza vuba yishyura iki gitego ku munota wa 61’w’umukino .
Nyuma yaho, Moises Caicedo yatsindiye Chelsea igitego cyashoboraga gutuma abafana ba Chelsea bizera intsinzi ku munota wa 85 ariko ku munota wa nyuma w’umukino, Fabio Carvalho yatsindiye igitego Brentford cyo kunganya nyuma yo gukurikira umupira wari unazwe nka Kevin Schade wari uri mu kavuyo imbere y’izamu agahita atsinda igitego cyo kunganya.
INDI NKURU WASOMA BIFITANYE ISANO : Match Recap –Ndikumana Asuman yabaye intwari y’aba-Rayons imbere ya Kiyovu Sports
Nyuma y’uyu mukino, umutoza wa Chelsea, Enzo Maresca, yihutiye guhakana amakuru yavugaga ko ikipe ye yibanze cyane ku mukino wa Champions League bityo bigatuma ibura ingufu zo gukoresha mu mukino wa Premier League.
Maresca yavuze ko atigeze atekereza ku mukino wa Bayern Munich mbere y’umukino wa Brentford, anasobanura impamvu yakoze impinduka mu ikipe.
Aho yagize ati: “Oya, oya, sinigeze nibaza cyane ku mukino wa Bayern Munich mbere y’uyu. Joao Pedro yari afite ikibazo cy’imbaraga nke kandi numvaga ko atakagombye gukina, ariko yaje gukina kuko umukino wa Brentford wari wo w’ingenzi uyu munsi. Nubwo dufite imikino myinshi, tugomba gutegura uburyo butandukanye bwo gukina. Reece James yari amaze gukina imikino ibiri hamwe n’ikipe y’igihugu, ariko n’uyu munsi yagombaga gukina kandi agatekereza ku mukino wa Bayern ku wa Gatatu.”
Enzo Maresca yagarutse ku kamaro k’umukino wa Premier League, avuga ko gukina muri Champions League byaturutse ku gutsinda mu marushanwa y’imbere mu gihugu. Yongeyeho ko kugirango Chelsea ikomeze gukina muri Champions League mu mwaka utaha, igomba gukomeza kugaragaza imbaraga muri shampiyona y’Ubwongereza.
Chelsea izakina na Bayern Munich ku wa Gatatu w’icyumweru gitaha ,aho bazakira kuri sitade ya Allianz Arena iherereye mu mujyi wa Munich mu Budage, hanyuma mu mpera z’icyo cyumweru izahita ikina na Manchester United .
Ushaka gutega ku mukino itandukanye utavuye aho uri kandi ku bikubo utasanga ahandi mu Rwanda gana Forte Bet ;niba utariyandikisha kanda hano winjire mu muryango mugari utagira uwo uheza hanyuma uhabwe ikaze ry’amafaranga 200 frw yo gukoresha ipari rya mbere : 👉👉👉👉 fortebet.rw .
MANCHESTER CITY – MANCHESTER UNITED
14. 9. 2025
Umukino uratangira: 17:30
Muze kuryoherwa n’umukino!