Imikino
Liverpool ntago iravana ijisho kuri Marc Guehi wa Crystal Palace – Ibibyutse byandikwa mu itangazamakuru
Warning: Undefined variable $post in /home/thedrum/public_html/wp-content/themes/the-league/amp-single.php on line 116
Warning: Attempt to read property "ID" on null in /home/thedrum/public_html/wp-content/themes/the-league/amp-single.php on line 116
Warning: Undefined variable $post in /home/thedrum/public_html/wp-content/themes/the-league/amp-single.php on line 117
Warning: Attempt to read property "ID" on null in /home/thedrum/public_html/wp-content/themes/the-league/amp-single.php on line 117
Arsenal yongereye amasezerano Saliba
Ikipe ya Arsenal yo mu Bwongereza yamaze gushyira ku meza amasezerano mashya y’imyaka itanu agenewe myugariro w’Ubufaransa William Saliba. Uyu mukinnyi w’imyaka 24 wari usanzwe afite amasezerano azarangira mu 2027, aracyari kuganirwaho hagati y’impande zombi. Gusa, Real Madrid nayo iri gukurikiranira hafi uko ibiganiro bigenda kugirango irebe uko yamusinyisha.IVOMO ; FOOT MERCATO ]
Benfica irifuza Bernardo Silva
Muri Portugal, umukandida ku mwanya wa perezida wa Benfica, Joao Noronha Lopes, yatangaje ko yifuza gusinyisha Bernardo Silva, umukinnyi wo hagati wa Manchester City, mu gihe yaba atowe. Bivugwa ko ibiganiro byamaze gutangira n’uyu mukinnyi w’imyaka 31, bitewe n’uko amasezerano ye muri City azarangira mu mpeshyi itaha. IVOMO ; The Standard ]
INDI NKURU WASOMA BIFITANYE ISANO : FERWAFA na Rwanda Premier League bemeranijwe ku bizagenderwaho mu mwaka w’imikino utaha !
Jota Silva hafi gusinyira Besiktas
Jota Silva, umukinnyi ukina ku ruhande w’imyaka 26, ari hafi gusinyira ikipe ya Besiktas yo muri Turikiya avuye muri Nottingham Forest yo mu Bwongereza. Iyi nkuru dukesha Fabrizio Romano ivuga ko ibiganiro bigeze kure, kandi uyu mukinnyi ashobora gutangirana imyitozo n’iyo kipe mu minsi ya vuba.IVOMO ; DAILY TELEGRAPH ]
Liverpool ikomeje urugamba ku isoko
Liverpool nayo irimo kwiyubaka, aho ifite icyizere cyo kuzana Marc Guehi, myugariro w’Ubwongereza w’imyaka 25 ukinira Crystal Palace, ubwo amasezerano ye azaba arangiye mu mpeshyi itaha. Byongeye, Liverpool irateganya gutanga £87m ku mukinnyi wa Bayern Munich, Michael Olise, w’imyaka 23, ukomoka mu Bufaransa. IVOMO ; LIVERPOOL ECHO ]
Andi makuru y’imikino:
- Harry Maguire na Luke Shaw bari gukurikiranwa n’abaganga muri Manchester United mbere y’uko hafatwa icyemezo ku kuba baboneka ku mukino uzabuhuza na Man City ku cyumweru.IVOMO ; TEAM TALK]
- Anthony Martial wigeze gukinira Manchester United, yamaze guhabwa uburenganzira na AEK Athens kujya gukora isuzuma ry’ubuzima muri Monterre -ikipe yo muri Mexique.IVOMO : TUTTO SPORT]
- Juventus irimo gutekereza ku mukinnyi wa Atalanta, Ademola Lookman, nk’usimbura wa Dusan Vlahovic, ushobora kuva muri iyo kipe. Gusa Joshua Zirkzee nawe ari ku rutonde. IVOMO ; GAZZETTA DELLO SPORT]
- Inter Milan ikomeje kwifuza Manu Kone, bikaba bishobora koroshywa n’uko Roma ishaka amafaranga yo kuziba icyuho cyatewe n’amategeko ya Financial Fair Play.
- Dario Essugo wa Chelsea, w’imyaka 20, amaze kubagwa imitsi yo ku itako, akaba azaba ari hanze byibura amezi atatu.