Imikino
Izacyegukana izahembwa hafi ubwikube kane bw’ayo APR FC yegukanye umwaka ushize – Ibyo ukwiye kumenya kuri shampiyona y’uyu mwaka !
Warning: Undefined variable $post in /home/thedrum/public_html/wp-content/themes/the-league/amp-single.php on line 116
Warning: Attempt to read property "ID" on null in /home/thedrum/public_html/wp-content/themes/the-league/amp-single.php on line 116
Warning: Undefined variable $post in /home/thedrum/public_html/wp-content/themes/the-league/amp-single.php on line 117
Warning: Attempt to read property "ID" on null in /home/thedrum/public_html/wp-content/themes/the-league/amp-single.php on line 117
Umwaka mushya w’imikino wa Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere mu Rwanda, Rwanda Premier League, uratangira ku mugaragaro kuri uyu wa Gatanu tariki 12 Nzeri 2025, aho abafana n’abasesenguzi b’umupira w’amaguru biteze amezi 10 yuje ibyishimo, amarira, n’uguhangana gukomeye.
APR FC, iyoboye izindi mu kwiharira amateka yo kwiharira ibikombe bya shampiyona byinshi ubaze uherereye nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, igiye gutangira urugamba rwo kugumana rwo guhanganira icya karindwi yikurikiranya.
Ku rundi ruhande ariko , uwafatwa nka mukeba wayo , Rayon Sports yagaragaje ko yizeye igihe cyo guhagarika uku kwiganza kw’iyi kipe y’ingabo z’igihugu, cyane cyane nyuma y’uguhangana gukomeye kwabaye mu mwaka gusa bikaza gushyirwaho akadomo ku munota wa nyuma.
Mukura Victory Sports na Police FC nabo ntibari kure. Nyuma yo kugura abakinnyi benshi mu isoko ryo muri Kanama, aya makipe arifuza guhindura amateka akava mu rwego rw’abatangana akazi gusa, ahubwo akinjira mu barwanira igikombe .
INDI NKURU WASOMA BIFITANYE ISANO ; Fei Toto wa Azam FC yateye umugongo Kaizer Chiefs
Ikindi cyitezwe ni impinduka zigiye gushyirwa mu mikinire ya shampiyona. Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ryemeje ko amafaranga y’ibihembo agiye kwikuba inshuro eshatu.
Aho mbere ikipe yegukanye igikombe yabonaga miliyoni 25, ubu igiye guhabwa miliyoni 80, naho andi mafaranga agahabwa amakipe umunani ya mbere muri rusange, aya agera kuri miliyoni 280 z’amafaranga y’u Rwanda.
Uko ibihembo bizatangwa:
- Igikombe: Miliyoni 80 Frw
- Iya kabiri: Miliyoni 60 Frw
- Iya gatatu: Miliyoni 40 Frw
- Iya kane: Miliyoni 30 Frw
- Iya gatanu: Miliyoni 25 Frw
- Iya gatandatu: Miliyoni 20 Frw
- Iya karindwi: Miliyoni 15 Frw
- Iya munani: Miliyoni 10 Frw
Ku rundi ruhande, hakozwe impinduka ku bijyanye n’abakinnyi b’abanyamahanga. Kuva uyu mwaka utangiye, buri kipe yemerewe gutangiza abakinnyi 8 b’abanyamahanga mu kibuga [.. aba barenzeho abagera kuri 2 ugereranyije n’umwaka ushize].
Gusa, buri mukinnyi w’umunyamahanga uzandikwa ku ikipe agomba kuzajya atangwaho miliyoni 2 Frw, guhera mu isoko ry’igura n’igurisha ry’abakinnyi ryo muri Mutarama 2026.
Shampiyona irabimburirwa n’umukino uzahuza Gorilla FC na AS Muhanga kuri Kigali Pelé Stadium, saa cyenda z’amanywa . Undi mukino utegerejwe na benshi ni uwo Kiyovu Sports izakiramo Rayon Sports ku wa Gatandatu tariki 13 Nzeri saa kumi n’ebyiri n’igice z’umugoroba , kuri iyi sitade.
APR FC, ifite igikombe giheruka, ntabwo izakina umukino wayo wa mbere na Marines FC nk’uko byari biteganyijwe, kuko iri mu irushanwa rya CECAFA Kagame Cup ribera i Dar es Salaam muri Tanzania.
Aho The Drum Sports tuziko igiye gucakirana na Al Hilal Omdurman yo muri Sudani muri ½ cy’iryo rushanwa.