Featured
EXCLUSIVE – Dore byose ukeneye kumenya kuri Shampiyona y’isi y’amagare ibura iminsi mike igatangirira i Kigali
Warning: Undefined variable $post in /home/thedrum/public_html/wp-content/themes/the-league/amp-single.php on line 116
Warning: Attempt to read property "ID" on null in /home/thedrum/public_html/wp-content/themes/the-league/amp-single.php on line 116
Warning: Undefined variable $post in /home/thedrum/public_html/wp-content/themes/the-league/amp-single.php on line 117
Warning: Attempt to read property "ID" on null in /home/thedrum/public_html/wp-content/themes/the-league/amp-single.php on line 117
Mu gihe habura iminsi mike ngo u Rwanda rwakire shampiyona y’isi yo gusiganwa ku magare [UCI Road World Championships] rizabera muri Kigali kuva ku wa 21 kugeza ku wa 28 Nzeri 2025, inzego zitandukanye zirahamagarira abaturage kugira uruhare rugaragara mu gutuma iri siganwa rizagenda neza kandi risiga isura nziza y’igihugu.
Ibi byagarutsweho ku wa Gatatu, tariki ya 10 Nzeri, mu kiganiro cyabereye kuri Spaces yo ku rubuga rwa X cyahuriyemo abayobozi batandukanye barimo Madamu Emma Claudine Ntirenganya ushinzwe Itangazamakuru n’Uburere mu muryango muri Kigali, ACP Boniface Rutikanga, umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, na Madamu Liliane Kayirebwa, Visi Perezida wa kabiri wa FERWACY.
Ibyo TheDrum Sports twavanye muri iki kiganiro :
- Kwerekana ishema ry’u Rwanda ku rwego mpuzamahanga
Madame Claudine Ntirenganya yagaragaje ko kuba u Rwanda arirwo rwatoranyijwe kwakira iri siganwa rihambaye ari ikimenyetso cy’uko igihugu cyizewe, cyane cyane mu bijyanye n’umutekano, isuku, ibikorwa remezo n’ubushobozi bwo kwakira abanyamahanga.
Aho yagize ati: “Ni ubwa mbere iri siganwa ribereye muri Afurika. Ibi bidusaba kugaragaza indangagaciro zacu nk’Abanyarwanda: isuku, urugwiro, ikinyabupfura, n’ubwitabire. Turasaba abaturage kujya ku mihanda aho isiganwa rizanyura bagashimira abakinnyi, bakabashyigikira.”
Yongeyeho ko ahatangirirwaho n’aho hasorezwa isiganwa harimo BK Arena na Kigali Convention Centre, kandi ko imihanda izakoreshwa yamaze gutunganywa, hakaba harateguwe n’inzira zindi zihuza umujyi kugira ngo ibikorwa by’abaturage bidahungabana.
2.Polisi yemeje ko nta gufunga ibikorwa by’Umujyi kuzabaho
ACP Boniface Rutikanga yagaragaje ko n’ubwo iri siganwa rizarangwa n’ubwitabire bwinshi, ubuzima busanzwe buzakomeza.
Aho yagize ati: “Nta gufunga umujyi, nta gahunda ya ‘lockdown’ izabaho nk’iyo muri Covid-19. Ahazafungwa ni aho isiganwa rizanyura gusa kandi bizakorwa ku buryo budahungabanya ubuzima bw’abaturage.”
INDI NKURU WASOMA BIFITANYE ISANO : Nyuma yuko abakongomani bangije Stade des Martyrs harakuraho iki ? – Dore icyo FIFA iteganya !
Rutikanga kandi yasabye abaturage kutafata icyumweru cy’irushanwa nk’ikiruhuko, ahubwo bakomeza imirimo yabo. Abakozi bashobora gukorera mu rugo bazabikora, ariko serivisi zose zizakomeza gukora nk’uko bisanzwe. Abanyeshuri bo bazaguma mu rugo mu rwego rwo kwirinda akajagari.
Rutikanga kandi yavuze ko umutekano uzaba wizewe ku mihanda yose, aho hazashyirwa ibimenyetso, imipaka n’abapolisi benshi bagenzura umutekano w’abantu n’ibintu. Yanagarutse ku ruhare rw’abamotari n’abatanga serivisi, abasaba kuzaba intumwa z’igihugu mu kwerekana isura nziza.
3.Iri n’isiganwa ridafite abo riheza
Liliane Kayirebwa wa FERWACY yasobanuye ko iri siganwa rizaba rinini kuruta Tour du Rwanda, kuko rizaba riyobowe n’ishyirahamwe mpuzamahanga ryo gusiganwa ku magare [UCI], rikaba rizitabirwa amakipe menshi aturutse mu bihugu bitandukanye.
Yagize ati: “Abakinnyi barenga 700 bamaze kwiyandikisha, kandi amakipe azaba arenga 20 muri buri cyiciro. U Rwanda ntirwigeze rwakira isiganwa rinini kuri uru rwego.”
Kayirebwa kandi yatangaje ko tariki ya 20 Nzeri hazaba ‘social ride’ izabera hagati ya KCC na Nyarutarama, igenewe buri wese wiyandikishije, ndetse hakazakurikiraho ‘premium ride’ ku wa 28 Nzeri, izitabirwa n’abantu 200 bishyura $300, aho abasaga 100 bamaze kwiyandikisha.