Warning: Undefined variable $post in /home/thedrum/public_html/wp-content/themes/the-league/amp-single.php on line 12

Warning: Attempt to read property "ID" on null in /home/thedrum/public_html/wp-content/themes/the-league/amp-single.php on line 12
Bimwe mu bihugu byamaze kubona itike yo kwitabira imikino ya nyuma y’gikombe cy’Isi cya 2026 - The Drum
/home/thedrum/public_html/wp-content/themes/the-league/amp-single.php on line 77
https://thedrum.rw/gutsygon/2025/09/FIFA-WC-Junio-2026_1920x1080-1000x600.jpg" width="36" height="36">

Imikino

Bimwe mu bihugu byamaze kubona itike yo kwitabira imikino ya nyuma y’gikombe cy’Isi cya 2026

Published on


Warning: Undefined variable $post in /home/thedrum/public_html/wp-content/themes/the-league/amp-single.php on line 116

Warning: Attempt to read property "ID" on null in /home/thedrum/public_html/wp-content/themes/the-league/amp-single.php on line 116

Warning: Undefined variable $post in /home/thedrum/public_html/wp-content/themes/the-league/amp-single.php on line 117

Warning: Attempt to read property "ID" on null in /home/thedrum/public_html/wp-content/themes/the-league/amp-single.php on line 117

Uko iminsi igenda yicuma ni nako abatuye isi bakomeza hutegerezanya amashyushyu menshi imikino ya nyuma y’igikombe cy’Isi cya 2026, ibyishimo biragenda byiyongera kuri benshi nyuma y’uko hamenyekanye ibihugu by’ibanze byamaze kubona itike yo kwitabira iyi mikino.

Iki ni igikombe kizabera mu bihugu bitatu aribyo Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Mexique na Canada, ndetse kikazaba ari cyo gikombe cyambere gikinwe n’amakipe menshi mu mateka kuko kizitabirwa n’amakipe agera kuri 48, aho kuba 32, nk’uko byari bisanzwe.

Ibihugu bitatu bizakira – Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Mexique na Canada – nibyo byabaye ibya mbere byo kubona itike mu buryo bw’ako kanya.

Ibi bikaba bizatuma imikino izabera muri Amerika ya ruguru ikundwa cyane n’abaturage b’aho,bikaba byitezwe ko izarangwa n’ubwitabire buhagije bw’abafana ndetse n’imyidagaduro ikomeye mu buryo budasanzwe.

Mu Burasirazuba bwa Aziya ho ibihugu bitandatu nibyo byamaze kwemererwa kwitabira nyuma yo gukatisha itike.

Bimwe mu bihangange bisanzwe bizwi nk’Ubuyapani, Koreya y’Epfo, ndetse na Iran byongeye kubona itike.

Igihugu cya Australie, cyabaye intangarugero mu mikino yo gushaka itike, ndetse na Yordani ariko utibagiwe n’igihugu cya Uzbekistan aho aba bombi bazaba banditse amateka mashya yo kwitabira iyi mikino bwa mbere mu mateka, ibi bikaba bigaragaza imbaraga ziri kugenda ziyongera muri ruhago y’Aziya.

INDI NKURU WASOMA BIFITANYE ISANO : Manchester City igiye kwakira Manchester United idafite umukinnyi wayo w’ingenzi !

Mu karere ka Oceania ho, igihugu cya New Zealand cyongeye kwegukana umwanya umwe w’akarere ka OFC ubwo batsindaga New Caledonia, mu mikino ya kamarampaka. Ibi bivuzeko Iki gihugu kizaba kije kongera kwerekana imbaraga zacyo mu gikombe cy’Isi dore ko baherukaga yo mu mwaka wa 2010 ubwo cyaberaga ku butaka bwa Afurika.

Ku mugabane wa Amerika y’Epfo, ahazwi nk’iwabo wa ruhago ndetse n’iwabo w’umupira w’amaguru ufite ubukana n’ishyaka, hamaze kumenyekana amakipe atatu. Argentine, ifite igikombe giheruka, hamwe na mukeba wayo ukomeye Brezile, aho aba bose babaye abambere mu kubona itike. Ibi bihugu bibiri by’ibihangange byiyongeraho Ecuador, nayo ikomeje kwitwara neza mu mikino y’amajonjora nyuma y’aho yaraye itsinze igihugu cya Argentine.

Kugeza ubu muri Nzeri 2025, amakipe 13, ni yo amaze kubona itike yo kwitabira imikino y’igikombe cy’Isi cya 2026. Harimo atatu yo muri Amerika ya Ruguru, atandatu yo muri Aziya, imwe yo muri Oceania, n’atatu yo muri Amerika y’Epfo.

Uyu mubare usiga umwanya munini ukiri mu igomba guhatanirwa, cyane cyane i Burayi n’Afurika, aho amarushanwa yo gushaka itike akiri gukomeza.

Uko imikino isatira, ibyishimo bizakomeza kwiyongera.
Biteganyijwe ko Tombora nyirizina y’amatsinda y’iri rushanwa izaba ku wa 5 Ukuboza, 2025, i Washington D.C., aho izerekana uburyo amakipe azahura mu matsinda.

Ntawasiba kuvuga ko urugendo rugana ku gikombe cy’Isi cya 2026 ruri gufata isura, kandi ibimenyetso by’ibanze bigaragaza ko iyi mikino izaba irimo ibihe by’amateka, ubudasa, ndetse n’ibihe by’agaciro gakomeye ku bakunzi ba ruhago muri rusange

Comments

Popular Posts