Imikino
Twagirayezu Thaddée yagaragaje ibyabaye amasigaracyicaro hadaciye kabiri inteko rusange ya Rayon Sports ibaye !
Warning: Undefined variable $post in /home/thedrum/public_html/wp-content/themes/the-league/amp-single.php on line 116
Warning: Attempt to read property "ID" on null in /home/thedrum/public_html/wp-content/themes/the-league/amp-single.php on line 116
Warning: Undefined variable $post in /home/thedrum/public_html/wp-content/themes/the-league/amp-single.php on line 117
Warning: Attempt to read property "ID" on null in /home/thedrum/public_html/wp-content/themes/the-league/amp-single.php on line 117
Perezida wa Rayon Sports Twagirayezu Thaddée yagaragaje impungenge zikomeye nyuma yo gusanga kugeza ubu nta kintu kigezwe gihindurwa ku ngingo zirenze imwe zakozweho ubugororangingo mu Nama y’Inteko Rusange iheruka kugira ngo zisobanuke neza .
Nyuma y’Inteko Rusange ya Rayon Sports yabereye muri Serena Hotel tariki ya 7 Nzeri 2025, Ubuyobozi bukuru bwa Association Rayon Sports bwashimiye Perezida w’Inama y’Ubutegetsi n’abanyamuryango bose kubera uburyo inama yagenze, ndetse runagaragaza icyerekezo cyo kunoza imyanzuro yafashwe.
Mu ibaruwa yandikiwe Perezida w’Inama y’Ubutegetsi ku wa 9 Nzeri 2025, Ubuyobozi bwa Rayon Sports buyobowe na Twagirayezu Thadeo bwashimye uruhare rufatika rw’abagize Inama y’Ubutegetsi n’abandi bayobozi mu gutuma inama igenda neza, hagafatwa imyanzuro ifatika izafasha guteza imbere iyi kipe mu buryo burambye.
Mu rwego rwo kunoza imiyoborere, Ubuyobozi bwa Rayon Sports bwagaragaje icyifuzo cyuko imyanzuro yose y’Inama izajya igaragazwa mu buryo bweruye (projected) mu gihe cy’inama, kandi buri gitekerezo cyangwa impinduka zemejwe zigahita zinjizwa mu nyandiko mu buryo busobanutse.
Ariko ngo bihabanye n’ibi ngo na magingo aya haracyari ingingo zimwe na zimwe zakozweho ubugororangingo ariko zikaba nanubu zitanditswe nk’uko byari byemejwe.
Muri iyi baruwa Ubuyobozi bwa Gikundiro bugaragaza ko Ibi byagaragaye cyane cyane ku ngingo ya 2, 3 na 4, aho hasabwe ko hakwihutishwa ishyirwaho ry’Amategeko Ngengamikorere (Procedure Manual), Amategeko y’Umwihariko (Internal Rules and Regulations), ndetse no gutoranya abakozi babifitiye ubumenyi mu bijyanye n’ibaruramari bugezweho .
INDI NKURU WASOMA BIFITANYE ISANO : BREAKING _ Hatangajwe gahunda yose y’urugendo rw’Amavubi rugaruka I Kigali nyuma yo gutsinda Zimbabwe
Ku ngingo ya 9, hasobanuwe ko icyemezo cyo gushyiraho CEO kizafatwa nyuma yo kwemezwa kwa Amategeko Shingiro avuguruye, asobanura neza urwego shingwabikorwa n’ishyirwa mu bikorwa ryabyo.Ibi ni nako bimeze ku ngingo ya 10 n’iya 12, aho umwanzuro wo gushyiraho ushinzwe kugenzura imari[ Directeur Financier] n’abo bafatanya, kimwe n’igenamigambi ry’imikoranire n’Ikigo k’Igihugu cy’Imisoro n’Amahoro[ RRA], byose bizubahirizwa hakurikijwe amategeko mashya.
Kurundi ruhande ariko muri iyi nama y’Inteko Rusange kandi, hanasomwe ubutumwa bwoherejwe na Perezida w’Inama y’Ubutegetsi ya Rayon Sports, Paul Muvunyi, wavuze ko mu byabaye mu mezi 10 bamaze mu buyobozi harimo ikibazo cy’amikoro.
Yavuze kandi ko iyi kipe yafashe inguzanyo [Ligne de Credit] ya miliyoni 150 Frw muri I&M Bank kugira ngo azajye afashe mu gukemura ibibazo by’ikipe byihutirwa, biba byayirinda kuregwa n’abatoza n’abakinnyi muri FIFA.