Featured
Byamusabye iminsi 55 ngo abe ahesheje Police Fc igikombe
Warning: Undefined variable $post in /home/thedrum/public_html/wp-content/themes/the-league/amp-single.php on line 116
Warning: Attempt to read property "ID" on null in /home/thedrum/public_html/wp-content/themes/the-league/amp-single.php on line 116
Warning: Undefined variable $post in /home/thedrum/public_html/wp-content/themes/the-league/amp-single.php on line 117
Warning: Attempt to read property "ID" on null in /home/thedrum/public_html/wp-content/themes/the-league/amp-single.php on line 117
Umutoza mukuru wa Police Fc, Ben Moussa yatwaye igikombe cye cya mbere nk’Umutoza mukuru wa Police Fc nyuma y’Iminsi 55, Yerekanywe Nk’Umutoza w’Ikipe y’Igipolisi cy’U Rwanda.
Kuri iki cyumweru tariki ya 25 Kanama 2025, Police Fc yatwaye igikombe cy’Inkera y’Abahizi, Ni irushanwa ryari ribaye ku nshuro ya mbere ryateguwe n’Ikipe y’Ingabo z’Igihugu cy’U Rwanda, APR Fc.
Police Fc yasoje imikino yayo yose ifite amanota 6 aho yanganyaga amanota na As Kigali, na Azam Fc, kandi ayo makipe yose yanganyaga n’Igitego kimwe zari zigamye gusa Police Fc kubera gutsinda ibitego byinshi niyo yahise yegukana icyo gikombe.
Umutoza Ben Moussa ukomoka mu gihugu cya Tunisia, Yerekanywe nk’Umutoza wa Police Fc tariki ya 1 Nyakanga 2025, Ikipe ya Police uyu mutoza amaze kuyihindura mu mikinire yayo ndetse n’abakinnyi ubona ko bakina bafite imbaraga n’ubushake.
Police Fc igihe cyaba kigeze ngo itware igikombe cya shampiyona y’u Rwanda?
Police Fc imaze igihe yifuza gutwara igikombe cya Shampiyona y’u Rwanda ku nshuro ya mbere gusa ntabwo birakunda.
Uyu mwaka niyo kipe yatangiye bwa mbere kwitegura umwaka w’Imikino mushya wa 2025-2026, Ikipe yerekeje mu karere ka Rubavu tariki ya 21 Nyakanga 2025, kwitegurira yo aho yamaze hafi icyumweru kimwe yitegurira yo.
Police Fc yakinnye yo imikino imikino 2 yose iza no kuyitsinda, Yakinnye na Rutsiro Fc, Police itsinda igitego 1 ku busa, Yakinnye na Marine FC, Police Fc yatsinze ibitego 2 ku busa, Police Fc yahise igaruka I Kigali ikina umukino wa gicuti na APR Fc, Nawo iza kuwutsinda ibitego 2 kuri 1.
Police Fc yakomeje yitegura, Ikina imikino ya gicuti, Aho yaje gukina na Gasogi United nayo iyitsinda igitego 1 ku busa. Yahise yitabira irushanwa ry’Inkera y’Abahizi aho yakinnye imikino 3, Itsinda umukino umwe wa APR Fc mu minota 90′, Ibitego 3 kuri 2.
Yatsinzwe umukino wa Azam Fc, Mu inkera y’Abahizi, Isoza inganya na As Kigali ubusa ku busa, Ariko itsinda kuri Penaliti 5 kuri 3.
Urebye imyiteguro Police Fc imaze gukora, Ubona ko ari ikipe izatanga akazi muri shampiyona y’u Rwanda umwaka w’Imikino tugiye gutangira ni komeza kwerekana imbaraga ifite muri iyi minsi.
Tubibutseko shampiyona y’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, Rwanda Premier League, Bitegangijwe ko izatangira tariki ya 12 Nzeri 2025 isozwe tariki ya 24 Gicurasi 2026.
Ben Moussa yatwaye igikombe cye cya mbere muri Police Fc, Gusa bafite akazi katoroshye ko gutwara Shampiyona y’u Rwanda ku nshuro ya mbere.