Featured
Ibyigenzi bizaba ubwo APR Fc izaba isoza Inkera y’Abahizi
Warning: Undefined variable $post in /home/thedrum/public_html/wp-content/themes/the-league/amp-single.php on line 116
Warning: Attempt to read property "ID" on null in /home/thedrum/public_html/wp-content/themes/the-league/amp-single.php on line 116
Warning: Undefined variable $post in /home/thedrum/public_html/wp-content/themes/the-league/amp-single.php on line 117
Warning: Attempt to read property "ID" on null in /home/thedrum/public_html/wp-content/themes/the-league/amp-single.php on line 117
Tariki ya 24 Kanama 2025, Nibwo hazaba ibirori bisoza irushanwa ry’Inkera y’Abahizi ryari ryateguwe n’Ikipe ya APR Fc.
N’Irushanwa ryatangiye tariki ya 17 Kanama 2025, Icyo gihe ikipe ya APR Fc yakinnye n’Ikipe ya Power Dynamos yo muri Zambia, Umukino urangira ari ibitego 2 bya APR Fc ku busa bwa Power Dynamos.
Power Dynamos yahise isubira iwabo muri Zambia, Andi makipe yari yatumiwe harimo As Kigali, Police Fc, Azam Fc na APR Fc, Bakomeje gukina.
Ejo ku cyumweru kuri Stade Amahoro I Remera, Nibwo biteganyijwe ko hazaba imikino ya nyuma yiryo rushanwa aho ikipe ya Police Fc izakina na As Kigali Saa Cyenda, Ikipe ya APR Fc ikine na Azam Fc Saa kumi n’Ebyeri.
Bimwe mu biteganyijwe kuzaba ku munsi wa nyuma w’Inkera y’Abahizi;
Abakobwa bagize itsinda rya Mackenzie harimo na Ishimwe Naomie wabaye Miss Rwanda, Bari mubazaba basutsurutsa abitabiriye ibyo birori, Ubwo bazahata baterana ama Penaliti.
Uko urutonde ruhagaze kugeza ubu;
1. AS Kigali ifite amanota 6
2. Police Fc ifite amanota 3
3. Azam Fc ifite inota 3
4. APR Fc nta nota ifite.
Ushaka kwitabira Inkera y’Abahizi imikino ya nyuma wa kanda *662*700*1212#, Uguze itike imwe irahagije ko wareba imikino yombi.