Amakuru
Amagambo Ayabonga yasize avuze nyuma yo gutandukana na Rayon Sports
Warning: Undefined variable $post in /home/thedrum/public_html/wp-content/themes/the-league/amp-single.php on line 116
Warning: Attempt to read property "ID" on null in /home/thedrum/public_html/wp-content/themes/the-league/amp-single.php on line 116
Warning: Undefined variable $post in /home/thedrum/public_html/wp-content/themes/the-league/amp-single.php on line 117
Warning: Attempt to read property "ID" on null in /home/thedrum/public_html/wp-content/themes/the-league/amp-single.php on line 117
Umutoza wongereraga ingufu abakinnyi b’ikipe ya Rayon Sports, Ayabonga Lebitsa yamaze gutandukana niyo kipe kubera impamvu z’umuryango we.
Ku mu goroba wo kuri uyu wa gatatu nibwo Ayabonga Lebitsa ukomoka mu gihugu cya Afurika y’Epfo, Ikipe ya Rayon Sports yakoreraga yatangaje ko yatandukanye n’uwo mutoza wongereraga ingufu z’abakinnyi ba Rayon Sports.
Rayon Sports ibinyujije kuri Instagram yabo yanyujije ho ubutumwa Ayabonga yasize abwiye abakunzi ba Rayon Sports;
“Ndashaka guha ubutumwa abantu mwanyakiriye hano mu Rwanda, u Rwanda ni murugo hanjye ha kabiri, Mwarakoze kunyakira byari umugisha gukorana namwe, Ntabwo tuzi icyo igihe kizaza kitubikiye, Mwarakoze cyane ntabwo binyoroheye kuvuga ubu butumwa kuko byatuma ndira kubera ibihe twagiranye ndashima abakunzi bose na buri muntu wese”.
Bwa mbere Ayabonga Lebitsa yageze muri Rayon Sports mu mwaka wa 2023 mu kwezi Nyakanga, Icyo gihe Rayon Sports yatozwaga na Zelfani ukomoka muri Tunisia.
Ayabonga yaje gutandukana na Rayon Sports nyuma y’umwaka 1, Icyo gihe yasabaga ko yakongererwa umushahara, Icyo gihe ikipe ya Rayon Sports yaje kubikora aragaruka none bongeye gutanduka kubera impamvu z’umuryango we.