Amakuru
Agahinda ka Mo Salah yatewe nibyo Liverpool iri kumukorera
Warning: Undefined variable $post in /home/thedrum/public_html/wp-content/themes/the-league/amp-single.php on line 116
Warning: Attempt to read property "ID" on null in /home/thedrum/public_html/wp-content/themes/the-league/amp-single.php on line 116
Warning: Undefined variable $post in /home/thedrum/public_html/wp-content/themes/the-league/amp-single.php on line 117
Warning: Attempt to read property "ID" on null in /home/thedrum/public_html/wp-content/themes/the-league/amp-single.php on line 117
Rutahizamu w’umunya-Misiri, Mohamed Salah nyuma y’Umukino ikipe ya Liverpool yanganyijemo na Leeds United ibitego 3-3, Mo Salah ntiyigeze akina uwo mukino kubera ko yari yashyizwe ku ntebe y’abasimbura, Ibi byatumye avuga ko mu ikipe ya Liverpool bigaragara ko hari umuntu utamushaka kandi nta mubano agifitanye n’Umutoza wa Liverpool, Arne Slot.
Byinshi Mo Salah yatangaje adaciye kuruhande ubwo yaganiraga na Tv2Sport:
“Nakoreye Iyi kipe ibintu byinshi mu myaka ishize, By’Umwihariko umwaka ushize, Uyu munsi nicaye ku ntebe y’abasimbura ariko sinzi impamvu.
”Ntabwo ibi nabyemera ko bimbaho, Mu by’Ukuri ntabwo nzi ibiri kumbaho, Ni Bus yamaze kunsinga nyuma yo kubakorera ibyiza.
“Si ntekereza ko ndi ikibazo, Nakoreye ibyiza buri gihe Liverpool ariko Bus yabo yaransize.
”Narimfitanye umubano mwiza n’Umutoza ariko ubu warashize, Ubu nta mubano tugifitanye.
”Ntabwo nzi impamvu, Icyo mbona njye hari umuntu utanshaka muri iyi kipe.
”Banyijeje byinshi ubwo nongeraga amasezerano mu mpeshyi ishize, Ariko ubu nicaye ku ntebe y’abasimbura imikino 3, Si navuga ko barinze isezerano twagiranye”.
INDI NKURU WASOMA: Ruben Amorim yashinze agati ku cyemezo cyo kudakoresha Kobbie Mainoo
Mo Salah kandi yaciye amarenga ko ashobora no kuva muri Liverpool nyuma y’Igikombe cy’Afurika, Azitabira nyuma y’Umukino Liverpool izakiramo Brighton kuwa 15 Ukuboza 2025.
Yagize ati “ Nabwiye Umuryango wanjye ko bazaza ku mukino wa Brighton, Ntabwo mbizi niba nzaba ngiye gukina cyangwa ntari bukine gusa nzaba ndi kwishimira buri kimwe, Mu mutwe wanjye nzaba ndi kwishimira uwo mukino kuko ntazi ikizaba kigiye kuba.
“Nzaba naje Anfield gusezera abafana kugirango njye mu gikombe cy’Afurika, Ariko sinzi ikizaba mu gihe nzaba ndiyo”.
Tubibutseko Mo Salah, afite imyaka 33 y’amavuko, Umwaka ushize yafashije Liverpool kugira uruhare rw’ibitego 57 kandi begukanye n’Igikombe cya Shampiyona y’Igihugu cy’Ubwongereza.
KWAMAMAZA: Niba utarafunguza konti muri Fortebet kandi ukaba wifuza gutega ku mukino itandukanye utavuye aho uri kandi ku bikubo utasanga ahandi mu Rwanda gana Fortebet; kwiyandikisha kanda hano winjire mu muryango mugari utagira uwo uheza hanyuma uhabwe ikaze ry’amafaranga 200 frw yo gukoresha ipari ya mbere, Kanda munsi👇👇👇