Amakuru
Emery Bayisenge yasubukuye imyitozo muri rayon Sports
Warning: Undefined variable $post in /home/thedrum/public_html/wp-content/themes/the-league/amp-single.php on line 116
Warning: Attempt to read property "ID" on null in /home/thedrum/public_html/wp-content/themes/the-league/amp-single.php on line 116
Warning: Undefined variable $post in /home/thedrum/public_html/wp-content/themes/the-league/amp-single.php on line 117
Warning: Attempt to read property "ID" on null in /home/thedrum/public_html/wp-content/themes/the-league/amp-single.php on line 117
Myugariro w’ikipe y’igihugu Amavubi na Rayon Sports , Emery Bayisenge yasubukuye imyitozo muri Rayon Sports nyuma yo kumara iminsi adakora imyitozo kubera imvune.
Emery Bayisenge wari waragize ikibazo cy’imvune ku mukino w’ikipe ya Vipers SC mu mukino wa gicuti Rayon Sports yari yatsinzemo ibitego 4-1, akaba atarakinnye n’umunsi wa mbere wa shampiyona y’u Rwanda , ubwo Rayon Sports yatsindaga Kiyovu Sports ibitego 2-0.
Mu myitozo yo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 16 Nzeri 2025, yabereye mu Nzove uyu myugariro yayigaragayemo ariko arimo gukorera imyitozo kuruhande atari kumwe na bagenzi be barimo kwitegura umukino wa CAF Confederation Cup , mu ijonjora ry’ibanze bazakinamo na Singida Black Stars yo muri Tanzania.
Amakuru twamenye, ubwo imyitozo yari irangiye n’abandi bakinnyi , umutoza mukuru wa Rayon Sports AFhamia Lotfi yegereye Emery Bayisenge amubaza uko ameze , undi amubwira ko arimo gukira ariko ko bigoye kuzaboneka ku mukino wa Singida Black Stars uzaba ku wa gatandatu , abandi bakinnyi ba Rayon Sports batazaboneka muri uyu mukino ni Muhamed Chelly na Fall Ngagne , myugariro Youssou Diagne we amahirwe menshi azabanza ku ntebe y’abasimbura.