Featured
OFFICIAL:Umukino wa Rayon Sports na El Merriekh wasubitswe
Warning: Undefined variable $post in /home/thedrum/public_html/wp-content/themes/the-league/amp-single.php on line 116
Warning: Attempt to read property "ID" on null in /home/thedrum/public_html/wp-content/themes/the-league/amp-single.php on line 116
Warning: Undefined variable $post in /home/thedrum/public_html/wp-content/themes/the-league/amp-single.php on line 117
Warning: Attempt to read property "ID" on null in /home/thedrum/public_html/wp-content/themes/the-league/amp-single.php on line 117
Uyu munsi saa 19h00, Nibwo hari hateganyijwe umukino mpuzamahanga wa gicuti wagombaga guhuza ikipe ya Rayon Sports na El Merriekh yo muri Sudan.
Amakuru y’isubikwa ry’uwo mukino yamenyekanye mu ijoro rya cyeye, Nyuma y’Uko umutoza wa El Merriekh Darko wahoze atoza APR Fc, Yari amaze gukoresha imyitozo ikipe ye, Ngo abona itarajya ku rwego rwo kuba yahatana na Rayon Sports kuko bashobora gutsindwa byoroshye bikica byinshi.
Abahagarariye ikipe ya El Merriekh bari mu Rwanda bahise bakora inama n’abari bagize uruhare ngo uyu mukino uzabe, Abo ni abanya Sudan baba mu Rwanda nabo baje kwanzura ko umukino utakibaye.
Ikipe ya Rayon Sports nayo yaje gusohora itangazo ryemeza aya makuru ko umukino utakibaye kubera ubusabe bwa El Merriekh ngo baraza gutangaza amakuru arambuye vuba.