Amakuru
Dore ama miliyoni amakipe azaza mu 8 ya mbere bazahebwa muri Shampiyona y’u Rwanda
Warning: Undefined variable $post in /home/thedrum/public_html/wp-content/themes/the-league/amp-single.php on line 116
Warning: Attempt to read property "ID" on null in /home/thedrum/public_html/wp-content/themes/the-league/amp-single.php on line 116
Warning: Undefined variable $post in /home/thedrum/public_html/wp-content/themes/the-league/amp-single.php on line 117
Warning: Attempt to read property "ID" on null in /home/thedrum/public_html/wp-content/themes/the-league/amp-single.php on line 117
Umukandinda umwe rukumbi wo ku mwanya wa Perezida wa FERWAFA, Shema Fabrice yavuzeko bagiye kuzaza bahemba amakipe 8 ya mbere muri Shampiyona y’u Rwanda.
Ni mu kiganiro n’Itangazamakuri cyabereye kuri Hotel ya Sheraton Four Points mu Karere ka Nyarugenge mu mujyi wa Kigali aho abakandinda bose bari kwiyamamariza kuyobora Ferwafa bavugaga ibyo bagiye kuzakora mu rwego rwo guteza umupira w’amaguru imbere.
Kandinda Perezida Shema Fabrice yavuze ko bagiye kuzaza bahemba amakipe 8 ya mbere muri Rwanda Premier League, Mu makipe 16 asanzwe akina Shampiyona y’u Rwanda.
Uko amakipe azaza ahembwa kuva kuya 1 kugeza kuya 8:
1. Izaza ibona Miliyoni 80 z’amafaranga y’U Rwanda.
2. Izaza ibona Miliyoni 60 z’amafaranga y’u Rwanda
3. Izaza ibona Miliyoni 40 z’amafaranga y’u Rwanda
4. Izaza ibona Miliyoni 30 z’amafaranga y’u Rwanda
5. Izaza ibona Miliyoni 25 z’amafaranga y’u Rwanda
6. Izaza ibona Miliyoni 20 z’amafaranga y’u Rwanda
7. Izaza ibona Miliyoni 15 z’amafaranga y’u Rwanda
8. Izaza ibona Miliyoni 10 z’amafaranga y’u Rwanda.
Tubibutseko ikipe ya mbere ariyo yajyaga ihembwa gusa imaze gutwara Shampiyona y’U Rwanda, Aho yahabwa Miliyoni 25.
Amatora ya Ferwafa biteganyijwe ko azaba tariki ya 28 Kanama 2025, Aho Shema Fabrice nk’umukandida rukumbi ashobora kuzayatsinda akayobora ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda FERWAFA.