Football

Rutahizamu w’Amavubi yasinye mu ikipe yo muri Oman

Published on

Rutahizamu w’ikipe y’igihugu Amavubi Biramahire Abeddy yamaze gusinyira AL SUWAIQ CLUB yo mu kiciro cya mbere muri Oman.

Biramahire Abeddy Christophe uheruka gufata rutemikirere , yerekeza muri Oman mu ikipe ye nshya AL SUWAIQ CLUB yamaze gusinya amasezerano ,aho yahise anerekanwa ku mugaragaro.

Biramahire Abeddy yari asoje amasezerano muri AS Kigali yari amasezerano y’imyaka ibiri.

Kuri uyu wa gatanu tariki ya 29 Nyakanga 2022, nibwo yasinye amasezerano y’umwaka umwe ushobora kongerwa mu gihe yaba yitwaye neza.\

Biramahire Abeddy yamenyekanye ubwo yari Police FC ari naho yatangiriye guhamagarwa mu Amavubi, yakiniye amakipe menshi hano mu Rwanda, arimo AS Kigali , Mukura VS ,Police FC na AS Kigali.

Hanze y’u Rwanda yakiniye ikipe ya Buildcon yo muri Zambia mu 2020.

Yaherukaga gutwara igikombe cy’Amahoro na AS Kigali

Biramahire Abeddy ubwo yasinyaga amasezerano y’umwaka umwe muri AL SUWAIQ CLUB .

 

1 Comment

Popular Posts

Copyright © 2021 The Drum. Designed by HH Links Ltd.