Connect with us

Football

AMAFOTO: APR Fc yerekanye umunyamahanga wa kabiri

Ikipe ya APR Fc, yerekanye umunyamahanga wa kabiri uzakinira iyo kipe nyuma yo kwerekana Ismaily Nshimirimana Pitchou ukomoka mu Burundi, Uwa kabiri ni Thaddeo Lwanga.

Thaddeo Lwanga, ni umukinnyi mpuzamahanga w’umugande, Afite imyaka 29 y’amavuko, kuko yavutse tariki ya 21/5/1994, Areshya na metro 1.84 cm.

Thaddeo yasinye amasezerano  y’imyaka 2, Akina nk’umukinnyi wa APR Fc, Nyuma yo gutsinda ikizami cy’ubuzima, Uyu musore akina mu kibuga hagati, Kuri 6,  bamwe bakunda kwita abo bakinnyi abakaseri.

Uyu mukinnyi yakiniye amakipe nka Express Fc, SC Villa, Vipers Sc, zose zo muri Uganda, yakiniye kandi ikipe yitwa Tanta, ayivamo yerekeza muri Simba Sports Club yo muri Tanzania, ubu akaba yaherukaga muri Arta/ Solar 7 yo muri Djibouti.

Thaddeo abaye umugande wa mbere ugarutse muri APR Fc nyuma y’imyaka 11 idakinisha abanyamahanga, Abakinnyi b’abagande baherukaga muri APR Fc,  Dani Wagaruka, Johnson Bagore (RIP).

Thaddeo Lwanga ni umukinnyi mushya wa APR Fc, mu myaka 2 iri imbere.

 

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Advertisement
Advertisement

Must See

Advertisement

More in Football


P