Connect with us

Football

AMAFOTO: Nyuma y’imyaka 11, APR Fc idakinisha abanyamahanga yerekanye uwa mbere

Ikipe y’Ingabo z’Igihugu cy’u Rwanda, APR Fc, yerekanye umunyamahanga wa mbere yasinyishije nyuma y’imyaka 11, idakinisha abakinnyi b’abanyamahanga.

Umukinnyi wa mbere ikipe ya APR Fc, yerekanye ni Nshimirimana Ismaily bakunze kwita Pitchou.

Uyu mukinnyi akomoka mu gihugu cy’u Burundi, benshi bamumenye mu myaka 2 ishize amaze mu Rwanda, Akina mu ikipe ya Kiyovu Sports, Ari nayo kipe yaherukaga gukinira.

Pitchou akina mu kibuga hagati, Ariko ni umukinnyi ushobora gukina nindi myanya myinshi mu kibuga nkuko yajyaga abikora muri Kiyovu n’ikipe y’Igihugu cy’u Burundi,  Ashobora gukina kuri 3, mu mutima wa defense (4,5), Ashobora gukina kandi kuri 6 na 8.

Nyuma yo gukora ikizami cy’ubuzima kuri uyu wa gatanu, Ikipe ya APR Fc,  yahise imusinyisha amasezerano y’imyaka 2 nk’umukinnyi wayo.

Ikipe ya APR Fc,  yaherukaga gukinisha abakinnyi b’abanyamahanga mu mwaka wa 2012. Icyo gihe bamwe mu banyamahanga bari barimo ni Papy Fatty, Ndikumana Selemani, bose bakomokaga mu Burundi,  Lionel Semple (Haiti), Dani Wagaruka (Uganda), Mbuyu Twite (RDC) Gusa we yaje gukinira n’amavubi bamubatiza Gasana Eric, Didier Kapeti (Ivory Coast) nawe yaje gukinira Amavubi, n’abandi benshi.

Biteganyijwe ko iyo kipe irakomeza kwerekana n’abandi bakinnyi b’abanyamahanga bagera kuri 6 bivugwa ko bamaze kumvikana niyo kipe y’Ingabo z’ Igihugu cy’u Rwanda, APR Fc.

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Advertisement
Advertisement

Must See

Advertisement

More in Football


P