Connect with us

Football

Petrovic ibyo ari gusaba abaganga nyuma yo kuva muri koma

Umutoza Ljukpo Petrović, Wari umaze iminsi arembye nyuma yo gukora impanuka y’imodoka, Yatangiye kugarura imbaraga asaba abaganga ko yahita ataha.

Petrovic w’imyaka y’amavuko 76 y’amavuko, Kuri uyu wa gatandatu, dusoje nibwo hamenyekanye amakuru y’Impanuka y’Imodoka yakoreye iwabo muri Serbia mu mujyi wa Belgrade.

Nyuma yo gukora iyo mpanuka yahise ajyanwa kwa muganga, Ku cyumweru, Twaje kumenya amakuru ko yakomeje kuremba ndetse yagiye no muri koma (Nta kintu aba abasha kumenya nta kimwe kuko aba ameze nkuwa pfuye).

Ku mu goroba wo kuri uyu wa kabiri, The Drum amakuru yamenye nkuko tubikesha umunyamakuru wo muri Bulgaria, Metodi Shumanov, yavuze ko yamaze kuva muri koma ndetse ari kugenda yoroherwa.

Yagize ati ” Amakuru meza, Ljukpo Petrović, yamaze kuva muri koma kandi ubu ari kumenya buri kimwe, Yahise atangira gusaba abaganga ko yataha akajya mu rugo, Gusa abaganga bo barashaka ko ngo ahaguma byibura amasaha atari munsi ya 24/7″.

Petrović, aramutse akomeje kumera neza biravugwa ko ashobora guhita aza muri APR Fc, nk’umujyanama wa buri munsi mu Ikipe y’Ingabo z’Igihugu.

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Advertisement
Advertisement

Must See

Advertisement

More in Football


P