Connect with us

Football

Amakuru agezweho: Petrovic ari muri koma

Umutoza Ljukpo Petrovic, Watoje Amakipe nka APR Fc na Red Star Belgrade, Akayihesha UEFA Champions League yitwaga European  Cup mu 1991, Ari muri koma nyuma yo gukora impanuka ikomeye ejo hashize kuwa gatandatu.

Petrovic w’imyaka 76 y’amavuko, Kuwa wa gatandatu w’icyumweru turi gusoza tariki ya 1 Nyakanga 2023, Nibwo ibinyamakuru nka The Sun na Daily Mail byo mu bwongereza byanditse ko uyu mutoza yakoze impanuka ikomeye y’imodoka mu mujyi wa Belgrade iwabo.

Amakuru yavugaga ko uyu mutoza yarakotse iyo mpanuka gusa ubuzima bwe bumeze nabi kuko yahise ajyanwa kwa muganga ku girango bwamwiteho.

Ku mugoroba wo kuri iki cyumweru amakuru The Drum, Dukesha umunyamakuru watangaje bwa mbere impanuka ya Petrovic, Akomoka muri Bulgaria yitwa Metodi Shumanov, akorana n’ibinyamakuru bikomeye iburayi nka Sky Sports , The Guardian Sports, FourFourTwo, Revista Panenka, n’ibindi, yavuze ko Petrovic ubu ari muri koma , Asaba imana  (Football gods) y’umupira w’amaguru ko yamutabara.

Umutoza Petrovic, kuri ubu yakoraga mu ikipe ya Litex Lovech yari agarutse mo ku nshuro ya 4, Aho yayifashije gutwara igikombe cy’igihugu muri Bulgariamu mwaka wa 2003-2004. Iyo kipe ubu iri mu kiciro cya kabiri muri Bulgaria.

Uyu mutoza kandi nyuma yo gusoza gukina umupira w’amaguru 1982, Yatoje ikipe yo muri Croatia yitwa Osijek, yaje kuvamo yerekeza mu makipe atandukanye nka Espanyol, Paok, Lokomotiva Zagreb na Olympiacos, Levski Sofia yafashije kwegukana igikombe cya shampiyona ya Bulgaria mu mwaka wa 2000-2001.

Umutoza Ljukpo Petrovic benshi bamumenya iburayi no ku Isi:

Petrovic yafashije gutwara igikombe cya Champions League yitwaga European Cup,  mu mwaka wa 1991, ubwo yari umutoza wa Red Star Belgrade, yo mu gihugu cya Serbia ari naho akomoka.

Umutoza Petrovic, nyuma yo gukora ayo mateka I Burayi, Yaje kwerekeza muri Asia, Mu gihugu cy’ubushinwa atoza ikipe ya Beijing Guaon, Ayifasha kwegukana igikombe cy’igihugu cy’ubushinwa FA Cup Chinese 2002-2003.

Umutoza Petrovic mu Rwanda:

Petrovic yaje gutoza mu Rwanda mu mwaka wa 2015, Ubwo yatozaga ikipe ya APR Fc ayifasha kweguka Shampiyona y’u Rwanda yaje kuyivamo, Asubira iburayi, nyuma aza kugaruka muri APR Fc mu mwaka wa 2018 nabwo afasha iyo kipe kweguka shampiyona y’u Rwanda.

Uyu mutoza hari amakuru yavugaga ko ashobora kugaruka mu Rwanda ku nshuro ya gatatu mu kipe ya APR Fc nka Manager wiyo kipe, Gusa ubuzima bwe ntabwo bumeze neza.

Ubwo Petrovic yatozaga ikipe ya APR Fc hano mu Rwanda. Photo IGIHE.

Umutoza Petrovic nyuma yo guhesha Champions League yitwaga European Cup, Red Star Belgrade mu 1991.

 

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Advertisement
Advertisement

Must See

Advertisement

More in Football


P