Connect with us

Football

Abafana ba Mukura Victory Sports baremeye Tigana wanditse amateka mu myaka yashize

Abafana b’ikipe ya Mukura Victory Sports, yo mu karere ka Huye, mu majyepfo y’u Rwanda, basuye Gasangwa Celestin uzwi cyane nka Tigana, wahoze abakinira bifatanya nawe bamusingira n’impano.

Tigana yamenyekanye cyane ubwo yakinaga muri Mukura Victory Sports, na Rayon Sports mbere ya Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda, mu mwaka wa 1994.

Tigana ni umwe mubarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka wa 1994, Mu Rwanda, kuri ubu akaba aba mu karere ka Huye, aho bita mu Matyazo.

Uyu mukinnyi wakanyujijejo, Abafana b’ikipe ya Mukura Victory Sports, bamusuye bamuha impano ya Television ya Smart TV ifite plus 43 na Decoder. Bamuhaye kandi n’ibahasha irimo amafaranga.

Tigana benshi bamuzi mu mukino wahuje Rayon Sports na Al Hilal batsinze ibitego 4 kuri 1 mu mikino yombi, Aho kubera kwitwara neza icyo gihe, Uwahoze ari Perezida w’u Rwanda Juvenal¬† Habyarimana yaje kwakira ikipe ya Rayon Sports yari ivuye muri Sudan.

Perezida yaje abaza Tigana, Amusaba ko banakwifotozanya ifoto y’urwibutso ngo kuko yari yitwaye neza cyane. Uwo mukino Tigana ni nawe wabaye umukinnyi w’umukino.

Ikindi Tigana benshi bamuziho n’amacenga ye yagiraga, Cyane ubwo yakinaga muri Mukura Victory Sports ngo kenshi cyane ikipe ya Rayon Sports iyo bahuraga ntiyakoragamo kuko bayitsindaga.

Abakinnyi Tigana yemeraga mu gihe cye:

Sembagare, Mateso Jean De Dieu, Mbusa Kombe Bili.

MD wa Mukura Victory Sports, Musoni Protais niwe wamushyikirije izo mpano.

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Advertisement
Advertisement

Must See

Advertisement

More in Football


P