Connect with us

Football

Willy Essomba Onana yamaze gutandukana na Rayon Sports

Rutahizamu mpuzamahanga w’umunya- Cameroon, Willy Essomba Onana yamaze kumvikana na Simba Sports Club yo muri Tanzania.

Willy Essomba Onana rutahizamu watsinze ibitego byinshi mu mwaka w’imikino uheruka gusozwa hano mu Rwanda wa 2022-2023, Aho yatsinze ibitego 16, ku gicamunsi cyo kuri iki cyumweru ari kumwe na Agent we Alex bari bari muri Tanzania baganira na Simba Sports Club, Iyo kipe yari imaze iminsi imushaka ikaba yamaze no kumusinyisha imyaka 2.

Onana yari amaze imyaka igera kuri 2 mu ikipe ya Rayon Sports yagezemo mu mwaka wa 2021. Yafashije Rayon Sports kwegukana Igikombe cy’Amahoro cya 2023, Cyafashije iyo kipe kongera gusohokera igihugu mu mikino y’Afurika (CAF Confederation Cup), Iyo kipe yaherukaga gukina mu mwaka wa 2018 ubwo yandikaga amateka yo kugera muri 1/4.

Willy Essomba Onana afite imyaka 24 y’amavuko, yerekeje muri Simba Sports Club asanze mo umutoza Robertihno umu Brazilian wahoze atoza ikipe ya Rayon Sports, Ubwo yandikaga ayo mateka yo kugera muri 1/4 cya CAF Confederation Cup.

Willy Essomba Onana Leandre, niwe wabaye umukinnyi wa Season n’umukinnyi wabatsindiye ibitego byinshi.

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Advertisement
Advertisement

Must See

Advertisement

More in Football


P