Connect with us

Football

Abana b’abanyarwanda begukanye igikombe cy’Isi

Ikipe y’irerero ry’umupira w’amaguru rya Paris Saint Germain Rwanda mu byiciro by’abatarengeje U11 na U13 begukanye igikombe cy’Isi cya amarerero ya Paris Saint Germain mu bufaransa.

Ikipe y’abana ba Paris Saint Germain Rwanda berekeje mu bufaransa mu cyumweru cyahize Tariki ya 1 Kamena 2023, Aho bari bagiye mu gikombe Cy’Isi cy’amarerero ya Paris Saint Germain.

Umubare w’Abana bagiye bahagarariye u Rwanda bose mu byiciro byombi bari 24, ari nawo mwaka wabo wa kabiri wikurikiranya bajya gukina icyo gikombe cy’Isi.

Ikipe y’abatarengeje imyaka 11 yatsinze imikino 6 yose muri 7 bakinnye, aho umukino wanyuma bakinnye na Brazil banganya igitego kimwe kuri kimwe baza gutsinda Penaliti 3 kuri 2, begukana igikombe cy’Isi kunshuro yabo ya mbere.

Ikiciro y’abatarengeje imyaka 13 nabo begukanye icyo gikombe bari basanzwe bafite n’igikombe giheruka nabo batsinze Brazil kuri Penaliti 4 ku busa.

Biteganyijwe ko aba bana bazagaruka mu Rwanda kuri uyu wa gatatu, nyuma yo gusoza iryo rushanwa bose bari bitabiriye ku nshuro ya kabiri.

 

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Advertisement
Advertisement

Must See

Advertisement

More in Football


P