Connect with us

Football

Mu bukonje bwinshi, Byiringiro Lague yageze Muri Sweden

Rutahizamu mpuzamahanga w’umunyarwanda Byiringiro Lague, yageze mu gihugu cya Sweden agiye gukomerezamo kariyeri ye yo gukina ruhago.

Byiringiro Lague, Kuri uyu wa 1 w’icyumweru turimo nibwo yatangiye urugendo yerekeza muri Sweden, Aho yabanje guca mu gihugu cya Kenya gufata ibyangombwa (VISA) byagomba kumwemerera kujya muri Sweden.

Lague yageze muri icyo gihugu kiri mu bihe by’ubukonje, buri n’ahandi hatandukanye ku mugabane w’iburayi muri rusange.

Byiringiro Lague, yerekeje mu ikipe ya Sandvikens IF yo mu cyiciro cya 3, aho yasinye amasezerano y’imyaka 4.

Tubibutseko, yasanze umunyarwanda Mukunzi Yannick, Nawe ukina muri iyo kipe ya Sandvikens IF, ndetse na Rafael York ukina mu kiciro cya 2 muri icyo gihugu cya Sweden.

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Advertisement
Advertisement

Must See

Advertisement

More in Football


P