Connect with us

Football

Byiringiro Lague yerekeje i Burayi, Agenera ubutumwa abanyarwanda

Umukinnyi mpuzahanga w’umunyarwanda Byiringiro Lague, yerekeje ku mugabane w’iburayi mu ikipe nshya ya Sandvikens IF.

Mu kwezi kwa mbere tariki ya 26/2023, Nibwo ikipe yo mu kiciro cya gatatu muri Sweden ikinamo umunyarwanda Mukunzi Yannick, Batangaje ko basinyishije umukinnyi w’umunyarwanda Byiringiro Lague.

Byiringiro Lague, Ntabwo yahise yerekeje muri iyo kipe ye nshya kubera ko amakuru yavugaga ko ikipe yakiniraga ya APR Fc, yari yumvikanye na Sandvikens ko bamurekura nyuma yo gukina n’ikipe ya Rayon Sports, Muri Shampiyona y’u Rwanda,  Umukino waje kurangira Rayon Sports itsinze igitego 1 ku busa.

Uyu munsi tariki ya 7 Werurwe, nibwo uyu mugabo ufite umuryango w’umwana 1 w’umukobwa n’umugore 1, yerekeje muri icyo gihugu cya Sweden aho yabanje kunyura I Nairobi akahava yerekeza muri Sweden.

Aganira na BB Fm Umwezi,  yatangaje ko agiye guhesha ishema u Rwanda.

Yagize ati” Ndashima ubuyobozi bwa APR FC, Ndizera abanyarwanda kuzakora ibishoboka byose nkahesha ishema u Rwanda”.

Tubibutseko ko Byiringiro Lague, yazamukiye mu ikipe ya Esperance yo ku kimisagara, yaje kuvamo ajya mu Intare za APR Fc, yavuyemo ajya muri APR Fc yakiniraga kugeza uyu munsi.

Byiringiro Lague yaherekejwe, n’umuryango we hamwe n’inshuti zabo.

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Advertisement
Advertisement

Must See

Advertisement

More in Football


P