Connect with us

Football

Amarangamutima ya Perezida w’u Rwanda nyuma y’itsinzi ya Arsenal isobanuye byinshi

Ikipe ya Arsenal yakinaga umukino wa shampiyona y’igihugu cy’ubwongereza yari igeze ku munsi wa 26.

Arsenal iyoboye shampiyona yicyo gihugu yakinaga na AFc Bournemouth iri kumwanya wa 19 muri iyo shampiyona y’ubwongereza.

Ni umukino wagoye cyane ikipe ya Arsenal kuko iminota isanzwe y’umukino ikipe ya Bournemouth niyo yayoboye igihe kirekire umukino,Igice cya mbere cyarangiye Bournemouth ifite igitego kimwe ku busa cyatsinzwe na Billing ku munota wa mbere.

Mu gice cya kabiri, ikipe ya Bournemouth ku munota wa 57′, yashyizemo igitego cya kabiri cyatsinzwe na Marcos Senesi gusa nyuma y’iminota 5 ku munota wa 62′ Umunya-Ghana, Thomas Partey yaje gushyiramo igitego cya mbere cya Arsenal.

Arsenal yakomeje kotsa igitutu ikipe ya Bournemouth, ku munota wa 70′ iza kubona igitego cya 2 cyatsinzwe na Ben White.

Ikipe ya Arsenal yakomeje gusatira cyane ikipe ya Bournemouth, ku munota wa nyuma neza (96′) kuko umusifuzi yari yashyizeho iminota 6 y’inyongera nyuma y’iminota 90 isanzwe y’umukino, Umwongereza Reiss Luke Nelson wari watanze umupira wavuyemo igitego cya Smith Ben, Nawe yaje gushyiramo agashingura cumu kahaye itsinzi y’amanota 3 Arsenal.

Nyuma y’uwo mukino, Abakunzi benshi ba Arsenal bishimiye iyo tsinzi yari igoye cyane, na Perezida wa Repubulika y’U Rwanda Paul Kagame, nawe yerekanye akanyamuneza iyo kipe akunda yamuteye muri iri joro abinyujije kuri Twitter.

Yagize ati “Mbega ibihe by’akanyamuneza kuri Arsenal,Umutoza,Nelson natwe abafana twese…Waw…!!!”

Ikipe ya Arsenal nyuma yo gutsinda iki gitego ku munota wa nyuma kandi bavuye inyuma bishyura ibitego 2, byahise byerekana inyota ikomeye n’intabwe nziza bateye iberekeza ku gikombe cya shampiyona y’igihugu cy’ubwongereza aho basigaje imikino 12 gusa kuribo igasozwa.

Arsenal yakomeje kuyobora urutonde n’amanota 63, aho barusha ikipe ya kabiri ibakurikiye Manchester City amanota 5 kuko bafite amanota 58.

Arsenal icyo isabwa aho bigeze ubu ikegukana igikombe cya shampiyona;

Arsenal kugeza ubu iramutse itsinze imikino 11 isigaje muri 12 ya shampiyona yahita yegukana Igikombe, kandi itsinze imikino yose uko ari 12 nabwo yacyegukana ititaye iby’ikipe ya kabiri ibakurikiye.

Ikipe ya Arsenal iheruka gutwara shampiyona y’u ubwongereza mu mwaka wa 2004.

15 Comments

15 Comments

  1. rgntbzgwrc

    April 16, 2024 at 9:29 am

    Amarangamutima ya Perezida w’u Rwanda nyuma y’itsinzi ya Arsenal isobanuye byinshi – The Drum
    rgntbzgwrc http://www.g39hu2b202hb6fc54o5iq077v7whj7l7s.org/
    argntbzgwrc
    [url=http://www.g39hu2b202hb6fc54o5iq077v7whj7l7s.org/]urgntbzgwrc[/url]

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Advertisement
Advertisement

Must See

Advertisement

More in Football


P