Connect with us

Other

Nyiramandwa wari inshuti na Perezida Kagame yapfuye

Umucyecuru w’imyaka 110 Nyiramandwa Rachel, wari utuye mu karere ka Nyamagabe mu majyepfo y’u Rwanda yaraye apfuye.

Nyiramandwa yakunze kugaragara ari kumwe na Perezida Paul Kagame mu gihe yabaga yasuye akarere ka Nyamagabe.

Muri uyu mwaka turi gusoza mu kwezi kwa Kanama tariki ya 26, Perezida Kagame yari yanamusuye iwe murugo, Nyiramandwa amushima uko ayoboye abanyarwanda ndetse amushima ko yamuhaye inka imuha amata.

Nyiramandwa yari atuye mu murenge wa Gasaka, Akagari ka Ngiryi mu karere ka Nyamagabe mu majyepfo y’u Rwanda, Apfuye asize umukobwa we ufite imyaka 60 babanaga.

Ubwo Perezida Kagame yarari kwiyamamaza mu kuyobora u Rwanda mu mwaka wa 2017.

Abanyarwanda benshi bamenye uwo mucyecuru kubera ukuntu aho Perezida yabaga ari by’umwihariko muri ako karere nawe yabaga ahari kandi bakaza no kuganira ari 2.

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Advertisement
Advertisement

Must See

Advertisement

More in Other


P