Connect with us

Football

AMAFOTO; Uko abareyo bakiriye Héritier Luvumbu wari wishimye

Umukinnyi mpuzahanga w’umukongomani Luvumbu Héritier, Yageze mu Rwanda aje kumvikana na Rayon Sports ngo ayisinyire amasezerano nk’umukinnyi mushya wayo.

Luvumbu yageze mu Rwanda saa kumi nebyeri n’iminota mirongo itatu n’itatu z’umugoroba ku kibuga mpuzamahanga cy’indege cya Kanombe, Mu mujyi wa Kigali.

Amakuru yiririwe avugwa mu bitangazamakuru byo mu Rwanda ko uyu mukinnyi aza kuza mu Rwanda, Agasinyira ikipe ya Rayon Sports yaherukagamo mu mwaka wa 2021 muri ya shampiyona yakinywe mu matsinda.

Héritier Luvumbu, biteganyijwe ko agomba gufasha ikipe ya Rayon Sports mu mikino yo kwishyura ya shampiyona y’u Rwanda izatangira umwaka utaha mu kwezi kwa mbere.

Héritier Luvumbu w’imyaka 29, mu Rwanda yakiniye ikipe ya Rayon Sports amezi 4, avamo yerekeza mu gihugu cya Angola ubwo yasinyiraga umwaka 1 ikipe ya Clube Desprotivo Primeiro de Agosto.

Photo: IGIHE

2 Comments

2 Comments

  1. binance

    March 13, 2024 at 12:21 am

    Thank you for your sharing. I am worried that I lack creative ideas. It is your article that makes me full of hope. Thank you. But, I have a question, can you help me?

  2. 免費binance帳戶

    April 25, 2024 at 8:11 pm

    Thank you for your sharing. I am worried that I lack creative ideas. It is your article that makes me full of hope. Thank you. But, I have a question, can you help me?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Advertisement
Advertisement

Must See

Advertisement

More in Football


P