Connect with us

Other

Kamonyi: Umosore yafashwe amaze gusambanya ingurube

Mu karere ka Kamonyi mu murenge wa Runda mu majyepfo y’u Rwanda, Haravugwa umusore wafashwe amaze gusambanya ingurube.

Nkuko tubikesha Radio 10, Umusore utatangajwe amazina ye, yafashwe yambaye ubusa kuri iki cyumweru dusoje tariki ya 4 Ukuboza 2022, amaze gusambanya ingurube nyuma yo gufatwa na nyiri iyo ngurube ari kuyisambanya.

Nyiri iyo ngurube yahise ahamagare kuri RIB, Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, bahita bata muri yombi uwo mugabo.

Bakomeje bavuga ko kandi uyu musore munsi yashize nabwo yari yafashwe agiye gusambanye inka, Gusa ho bamufashe ntacyo arakora, Benshi mu bazi uyu musore bemeza ko ngi yaba afite uburwayi bwo mu mutwe basaba ababishinzwe ko byakurikiranwa.

Umunyamabanga nshigwabikorwa w’umurenge wa Runda, Ndayisaba Alphonse nawe yemeje ayo makuru ndetse avuga ko uwo musore yamaze kugera mu maboko ya RIB aho agomba gufatwa ibizami na muganga akemeza niba koko uwo musore yarasambanyije iyo ngurube.

1 Comment

1 Comment

  1. binance-ны алдым-ау бонусы

    April 30, 2024 at 4:36 am

    Your point of view caught my eye and was very interesting. Thanks. I have a question for you.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Advertisement
Advertisement

Must See

Advertisement

More in Other


P