Connect with us

Football

“Kiyovu niyigire mu cyaro guhinga isombe”,Byinshi KNC yavuze nyuma yo gutsinda Kiyovu

Perezida w’ikipe ya Gasogi United Kakooza Nkuliza Charles uzwi cyane nka KNC Imfurayiwacu, Nyuma yo gutsinda Kiyovu Sports yayisabye kujya mucyaro guhinga isombe.

Kiyovu Sports yari yakiriye ikipe ya Gasogi United mu mukino w’umunsi wa 11 wa shampiyona y’u Rwanda,  Aho warangiye Gasogi itsinze ibitego 3 kuri 1.

Mbere y’umukino amakipe yombi yari yavuze ibintu byinshi bashyushya uwo mukino ariko ikipe ya Kiyovu yaje kwandika amagambo asesereza ikipe ya Gasogi benshi bemera ko urwo rugamba rwo hanze y’ikibuga Kiyovu yahise igarika Gasogi ya KNC nawe uzwiho kuvuga amagambo aserereza ikipe bagiye gukina.

Kiyovu Sports mbere y’umukino ibyo yari yatangaje.

Nyuma y’umukino KNC aganira n’itangazamakuru nawe yaje gusibiza ikipe ya Kiyovu adaciye kuruhande avuga kubyo yari yavuze iyo kipe mbere.

“Ibyo bavugaga byose ntabwo twasubije, twe twaberetse ko gusubiza ari mu kibuga, Kuko baravuga ntibakore, burya rero ibyo nibyo biranga abanyacyaro”.

“Kwiyita abanyamujyi babiveho nibibere abanyacyaro bajye guhinga ayo masombe yabo kuko mu misozi  barahinga n’ubundi niko bari bavuze, Ariko twebwe tuzabafasha tuyagure  tuyarye”.

Tubibutseko Kiyovu Sports yahise ihagarika umutoza wayo Alain Andre Landeut nyuma yo gutsindwa na Gasogi United.

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Advertisement
Advertisement

Must See

Advertisement

More in Football


P