Connect with us

Football

Cristiano yateruye akubita hasi abajijwe kuri Rooney uhora amuvuga nabi

Rutahizamu mpuzamahanga w’umunya- Portugal Cristiano Ronaldo, yasubije Wayne Rooney bahoze bakinana muri Manchester United. 

Cristiano Ronaldo aganira n’umunyamakuru Piers Morgan, Baganiye ubuzima bugiye butandukanye bwa Ronaldo muri iyi minsi by’umwihariko muri Manchester United aho yaje kumubaza no kuri Wayne Rooney.

Umunyamakuru yabajije Cristiano icyo avuga kuri Rooney mu minsi ishize byagaragaye ko aba bombi batumvukina  Cristiano nawe ntiyaca kuruhande ahita amubwira ko atazi impamvu amuvuga nabi.

Yagize ati “Ntabwo nzi impamvu amvuga nabi, Ariko ahari ni uko yasoje ruhago njye nkaba nkiri gukina kurwego rwo hejuru, Ntabwo njyiye kuvuga ngo ngaragara neza kuri we, Gusa niko kuri”.

Tubibutse ko Wayne Rooney yari rutahizamu w’Igihugu cy’ubwongereza, akaba yarakinnye mu makipe nka Everton, Manchester United, Yasoje umupira afite imyaka 35 kuri ubu ni umutoza.

Wayne Rooney niwe muto kuri Cristiano Ronaldo kuko kuri ubu Cristiano Ronaldo afite imyaka 37 azuza 38 mu mwaka utaha mu kwezi kwa kabiri, Naho Rooney afite imyaka 37 nawe akaba azuzuza imyaka 38 mu kwezi kwa cumi umwaka utaha.

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Advertisement
Advertisement

Must See

Advertisement

More in Football


P